Menya Ras Banamungu ukora umuziki w’ubuvuzi

1231

Ras Banamungu ni umuhanzi w’umunyarwanda ariko ukorera umuziki we muri Australia aho yifashisha umuziki we mu buvuzi.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Idi Banamungu gusa yamenyekanye nka Ras Banamungu, uyu ni umwe mu bakora umuziki ubarizwa mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe, aho afasha abantu gutuza no kwiyumvamo urukundo, bityo bagakira ibibazo byo mu mutwe cyangwa bakagira icyizere cyo gukira, uyu muziki akaba awukora mu njyana ya ‘Reggae Shakalakadoo’.

Ras Banamungu yakoze indirimbo zirimo ‘kingdom of love’, ‘Shakalaka-Doo experience’, ‘My sunshine’, ‘Evi Tingz Agwaan’ n’izindi.

Uyu muhanzi ukurikirwa n’abakabakaba ibihumbi 50 ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Ras Banamungu & The Det-n-ators International’ yatwaye ibihembo bitandukanye abikesha umuziki birimo Akademia award yatwaye muri 2019 nk’umuhanzi mwiza w’umwaka, igihembo cy’ishimwe kubwo gutaramira neza abamukurikira imbona nkubone muri Melbourne yahawe muri 2019 n’ibindi.

Ras Banamungu akaba azwi cyane mu buryo bw’imiririmbire ye yise “Laughter Percussion”, ubu bukaba ari uburyo akoresha ijwi rye risa nk’iriseka, akarivanga n’ingoma gakondo zo muri Afurika.

Ibi bikaba byarajyanye no gutangira umushinga wo kwigisha abantu ibijyanye n’ubugeni bwo gukora umuziki umeze nk’uyu ugahuzwa n’ubuvuzi, art of Laughter Percussion.

Aya masomo yigirwa kuri murandasi (Online) atangirwa impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza, Diploma in Laughter Percussion and Counselling Psychology. 

Uretse kuba ari umuhanzi, Ras Banamungu ni n’umwanditsi w’ibitabo byibanda ku bijyanye no gukwirakwiza urukundo n’amahoro mu bantu.

Ras Banamungu ni umwe mu bagira uruhare mu kwamamaza umuco nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga kandi akomeje kuba umusemburo w’impinduka nziza, yifashisha impano ye mu kugera ku bantu benshi cyane mu rugendo rw’ubuzima bwabo.

Ras Banamungu