Menya Monkeypox, indwara y’ubushita bw’inkende

1793

Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024 nibwo mu Rwanda hagaragaye abantu ba mbere banduye indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze iminsi igaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byagaragaye ko aba bantu barimo umugabo n’umugore bari mu kigero k’imyaka 30 bari basanzwe bagirira ingendo mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho iyi ndwara imaze iminsi igaragara nk’uko byemejwe na Dr.Rwagasore ushinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo K’igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC.

Ubushita bw’inkende ni indwara ki ?

Ubundi iyi ndwara yitwa ‘Mpox’ cyangwa ‘Monkeypox’ ikaba iterwa na virusi ya ‘Mpox’. Mpox ni indwara yandura, yagaragaye henshi ku isi kuva muri 2022.

Umuntu wanduye Mpox agaragaza ibihe bimenyetso ?

Umuntu wamaze gufatwa n’indwara ya Mpox agaragaza ibimenyetso birimo: kugira ibiheri ku mubiri bimeze nk’ubushye, bibabaza kandi ubifite ahora ashaka kubishima; kugira umuriro mwinshi urengeje usanzwe wa 38.5oC, kubyimba mu nsina z’amatwi, kubabara umugongo n’imikaya, kugira inturugunyu cyangwa amasazi, no kubabara umutwe bikabije.

Mpox yandura ite ?

Mpox ishobora kwandura mu gihe ukoranyeho cyangwa usuhuzanyije, usomanye cyangwa ukoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu uyirwaye.

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwandura Mpox ?

Buri muntu wese ashobora kwandura Mpox gusa hari abagira ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara barimo: abaryamana bahuje ibitsina, abakora umwuga wo kwicuruza, abakora kwa muganga n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.

Ni gute wakwirinda kwandura Mpox ?

Hari uburyo bwinshi wakoresha wirinda kwandura indwara ya Mpox harimo: kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso, kwirinda gukora ku bikoresho by’umuntu urwaye Mpox kuko ishobora no kwandurira mu matembabuzi, kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wagaragaje ibimenyetso no gukaraba intoki neza n’amazi meza n’isabune.

Ivomo: Minisiteri y’Ubuzima