Menya impamvu ari byiza gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo

617

N’ubwo ntawahakana ko ari byiza kubyuka mu gitondo umuntu akanywa icyayi cyangwa ikawa gusa burya ngo ubundi buryo bwiza bwo gutangira umunsi ni ugukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo.

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo ukibyuka byakongera imbaraga ariko kandi byanarinda imihangayiko (Stress), bikaguha no kwiyumva neza.

Nk’uko tubikesha healthline.com dore impamvu 6 ari byiza gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo;

1. Mu gitondo nibwo umubiri uba umeze neza

Mu gitondo ni igihe kiza cyo gukora imibonano mpuzabitsina kuko aribwo umubiri w’umuntu uba uhagaze neza. Muri aya masaha nibwo imisemburo ya estrogen na testosterone iba iri ku gasongero kayo. Nk’uko byanditswe na sciencedirect.com muri 2013 yagaragaje ko uko iyi misemburo iba iri hejuru byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

2. Bivubura umusemburo w’ibyishimo wa ‘Oxytocin’

Gukora imibonano mpuzabitsina no mu busanzwe bivubura umusemburo w’akanyamuneza wa ‘Oxytocin’ unitwa ‘cuddle hormone’. Uko uyu musemburo uvuburwa niko abakorana imibonano mpuzabitsina barushaho kwiyumvanamo. Gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo rero byatuma umuntu atangira umunsi afite akanyamuneza.

3. Bigabanya imihangayiko (Stress)

Gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya imihangayiko y’uyikora. Kuyikora mu gitondo rero byafasha mu gutuma umuntu atangira umunsi ntamihangayiko afite bityo akaba yajya mu mirimo ye ntakibazo afite, ibi bigafasha mu gutuma akazi kagenda neza ndetse n’umunsi wose muri rusange.

4. Bingana no gukora imyitozo ngororamubiri

Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina kigereranywa no gukora imyitozo ngororamubiri. Ubushakashatsi bwakozwe na Harvard Medical School yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko ukora imibonano mpuzabitsina aba atwika kalori (calories) eshanu (5) buri munota. Rero iki gikorwa kugikora mu gitondo byagereranywa no gukora imyitozo ngororamubiri.

5. Bizamura ikigero cy’ubwirinzi bw’umubiri

Gukora imibonano mpuzabitsina byongera ubwirinzi bw’umubiri nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi. Rero gukora iki gikorwa mu gitondo byakongera ubwirinzi kamere bw’umubiri bityo umuntu agatangira umunsi arinzwe.

6. Bituma umuntu adasaza

Nk’uko byemejwe n’ubushashatsi bwa BBC, yatangaje ko umuntu ukora imibonano mpuzabitsina byibuze inshuro eshatu (3) mu cyumweru agaragara nk’ukiri muto kurusha umuntu utayikora. Rero gukora iki gikorwa mu gitondo byatuma umuntu adasaza.

Ng’izi impamvu esheshatu (6) zihamya ko ari byiza gukora imibonano mpuzabitsina mu masaha ya mu gitondo umuntu akibyuka.