Menya iby’indirimbo y’Amavubi yabaye isereri mu mitwe ya benshi

1950
Chorale Pastor Bonus

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hatangiye kumvikana indirimbo isingiza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yitwa ‘Win is the goal’ maze inyura imitima ya benshi.

‘Win is the goal’ ni amagambo y’Icyongereza asobanura ngo “Insinzi niyo ntego” mu Kinyarwanda.

Iyi ndirimbo yakoreshejwe mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ cyo kuri Radiyo Rwanda mbere y’umukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0 kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024 muri Sitade Amahoro.

Uyu mukino wanitabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wari umukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba muri 2025 kikazabera muri Maroc.

Abagize amahirwe yo kumva iyi ndirimbo ‘Win is the goal’ iharaze ubuhanga mu buryo ihanze, banyuzwe cyane n’amagambo aryoheye amatwi ayirimo ndetse n’injyana yayo irimo umuziki w’umwimerere (Musique classique).

Menya byinshi ku ndirimbo ‘Win is the goal’ yahimbiwe ‘Amavubi’ 

‘Win is the goal’ ni indirimbo yahimbwe na Tuyizere Guillaume maze iririmbwa na Chorale Pastor Bonus yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ahazwi nka ‘KIST’.

Iyi ndirimbo ikaba imara iminota ibiri n’amasegonda 19, yumvikanamo indimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

‘Win is the goal’ yanononsowe mu buryo bw’amajwi na Hervis Pro maze ishyirwa ku muyoboro wa YouTube tariki 2 Nzeri 2024 n’ubwo yakozwe muri Nyakanga 2024 nk’uko byemejwe n’umwe mu bagize Chorale Pastor Bonus.

Umwe mu bagize iyi Chorale yabwiye AMAKURUMASHYA ko iyi ndirimbo bayihimbye kuko bifuzaga kuyitura Amavubi no kuyashyigikira.

Yagize ati,”Yahimbwe mu rwego rwo gushyigikira Ikipe y’igihugu cyane cyane muri wa muco mwiza nk’urubyiruko wo gukunda iguhugu, kuko tuzi ko Amavubi ahagarara mu ibendera ry’igihugu twiyemeje gukora iyi ndirimbo twifatanya n’ikipe cyane ko icyo tuyifuriza ari ugukomeza gutsinda, ikimana u Rwanda rwacu, umugongo uduhetse.

Chorale Pastor Bonus yashinzwe muri 2001 ikaba ibarizwa muri Paruwasi ya Mutagatifu Mikayeli (St Michael), si ubwa mbere yarihimbye indirimbo ifitanye isano n’imikino kuko yanakoze indirimbo y’Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe, kuri ubu ikina ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Wanyura hano ureba iyi ndirimbo:

Chorale Pastor Bonus

Chorale Pastor Bonus