Menya byinshi ku ndirimbo ‘Gwo Gwo Gwo Ngwo’ iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

899

Abakoresha imbunga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa Tik Tok bazi indirimbo ‘Gwo Gwo Gwo Ngwo’ iri guca ibintu muri iyi minsi.

Iyi ndirimbo ubundi yitwa ‘Ka esi le onye isi oche’ ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura ‘Ntugaseke umuntu waguye hasi’.

Iyi ndirimbo iri kuri album yitwa ‘Akuko Na Egwu’ yasohotse mu 1983, ikaba ari iy’umuhanzi wo muri Nigeria Mike Ejeagha kuri ubu ufite imyaka 94.

Mbere hose iyi ndirimbo ntiyigeze yamamara bidasanzwe kugeza muri uyu mwaka wa 2024 ubwo Chukwuebuka Amuzie wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Brain Jotter wo muri Nigeria atangiye kuyikoresha mu rwenya rwe.

Iki gihe nibwo iyi ndirimbo yamamaye ndetse benshi batangira kuyikoresha ibizwi nka ‘Challenges’ ku mbuga nkoranyambaga.

Mike Ejeagha wahimbye ‘Ka esi le onye isi oche’ izwi nka ‘Gwo Gwo Gwo Ngwo’
Brain Jotter watumye ‘Gwo Gwo Gwo Ngwo’ yamamara