Meddy yihaye intego itangaje yo kwigisha abantu barenga miliyoni

593

Umuhanzi nyarwanda Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yihaye umuhigo wo kwigisha abantu barenga miliyoni maze bakagarukira Imana, bakamenya Kristo Umwami.

Ngabo Médard Jobert wamenyekanye nka Meddy ni umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa ubyinjiyemo vuba kuko ubundi yabaye icyamamare aririmba indirimbo zisanzwe n’ubwo yanyuzagamo akaririmba izo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y’uko Meddy atangaje ko yiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana amaze gukora indirimbo 2 arizo ‘Grateful’ yasohotse umwaka ushize ndetse na ‘Niyo ndirimbo’ yakoranye na Adrien MISIGARO imaze ukwezi kumwe isohotse.

Abinyujije kuri Instagram ahasanzwe hashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 (Story), Meddy yatangaje intego yihaye kugeza aka kanya.

Meddy yerekanye intego yihaye yo kwigisha abarenga miliyoni ku isi bakamenya Kristo

Meddy yanditse ko yihaye intego yo kuyobora abantu ibihumbi 10 (10,000) muri Texas maze bakamenya Kristo. Texas ni imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikaba ituwe n’abarenga miliyoni 29.

Meddy yakomeje yerekana ko afite intego yo kuyobora abantu kuri Kristo bagera kuri miliyoni (1,000,000) ku mugabane w’Afurika.

Meddy yasoje agira ati;”Save this post, so when it happens you will remember I sait it!” Ugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati;”Mubike ubu butumwa, nindamuka mbigezeho muzibuke ko nabivuze mbere.