Meddy yasabye umuhanzi w’umunyempano ko bakorana indirimbo

362

Kuri uyu wa gatatu nibwo umuhanzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana John Hope Singleton yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho asubiramo indirimbo ‘Niyo ndirimbo’ ya Meddy na Adrien Misigaro bituma Meddy amusaba ko bakorana indirimbo.

Kuri aya mashusho Singleton yayikurikije amagambo agira ati;”Nukuri kose Yesu ni mwiza cyane.. nabiririmba bukira bugacya sinumve bihagije. Amaso yange yabonye ubwiza bwe. Utazi uko Yesu ari mwiza azambaze nzamubwira.

Nyuma yo kubona aya mashusho, umuhanzi Meddy yanditse ahasangizwa ibitekerezo (Comments) maze arandika ati;”Wow wow wow wow oh man! Unshyize mu mwuka muvandimwe! Yan Nick nkeneye gukorana indirimbo n’uyu musore muto.” (Yan Nick niwe wakoze indirimbo ‘Niyo ndirimbo’ mu buryo bw’amajwi).

Singleton ntiyazuyaje yahise asubiza Meddy agira ati;”Biratangaje, ndahari igihe cyose! Reka tubikore.

Adrien MISIGARO wafatanyije na Meddy muri ‘Niyo ndirimbo’ we yanditse agira ati;”Urakoze cyane muvandimwe.

Uretse aya mashusho ya John B Singleton aririmba indirimbo ‘Niyo ndirimbo’ mu ijwi ryuje ubuhanga, uyu muhanzi ufite ubumuga yakoze izindi ndirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo; ‘Ndagushima’, ‘ Wowe Mana’, ‘Ndakwizeye’, ‘Uzanyibutse’ n’izindi.