Umuhanzi Meddy uherutse kwiyegurira Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, na Adrien Misigaro bakoranye indirimbo mu myaka irindwi ishize, bashyize hanze indi ikomeje gutangarirwa na benshi kubera ubwiza bwayo.
Ni indirimbo bise ‘Niyo ndirimbo’ yasohokanye n’amashusho yayo, ikaba iri kuri YouTube Channel ya Meddy, yumvikanama amagambo y’amashimwe abantu baba bakwiye gutura Imana.