Mbega Scovia Umutesi ibyo akoreye muri RIB bizatuma benshi barushaho kumenya byinshi.

1078
mu ikiganiro n'umukuru wa RIB

Umutesi Scovia umunyamakuru wabigize umwuga uherutse gusezeza B&B akaba yiyemeje kwikorera, akaba atangiriye kukumenya ibijyanye nibibazo biri kubera kumbuga nkoranyambaga harimo amakimbirane ari hagati yabagize izi mbuga nkoranyambaga.

Ni mukiganiro yagiranye n’umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB(Rwanda Investigation Bureau) ari we Dr. Thierry Nkurangira aho bagarutse  kuri byinshi bivugwa kandi bashingira ku ingingo yo kwibaza ngo niki  kivugwa kubiganiro bikorerwa kumbuga nkoranyambaga, ase hari ingaruka bifite (inziza cyangwa imbi), ase nibihe byaha RIB ibasha gukumira murwego rw’imbuga nkoranyambaga

Umuvugizi wa RIB na mukiganiro na Scovia

Dr. Thierry ati “Ikoranabuhanga rigirwa naburi wese ikizima nuko uba ufite Telefone, imashini cyangwa ibindi, kandi imbuga nkoranyambaga buriwese ugira aho akura amakuru aba azifite kandi afite no kumenya ibiberaho gusa imbuga nkoranyambaga ni nk’inkota ityaye yaterewe mukibuga kandi ikibuga kirimo ingeri zose, rero harimo abazikoresha neza abandi bakazikoresha nabi bakaba bazicyebesha abandi, gusa ikiriho nuko mubazikoresha harimo abize uko bikoreshwa kandi harimo nababikoresha kubwo kumvako ziriho”

Gusa umuyobozi wa RIB yakomeje kugaruka kubakoresha nabi izo mbuga aho yavuze ko hari itegeko rihana buri muntu urengereye amategeko agenga imikoreshereze yazo,

Aho yagarutse kukibazo cya Bruce Melody na The Ben kuburyo abanyembuga bumva ko guteranya ndetse n’amakuru yibinyoma ariyo bakoresha kugirango babashe gucuruza ariko arabagaya cyane.

Bruce & Ben

Aho yavuze ko iyo abantu bagerageje kuzamura uwo mwuka mubi kuri izi mbuga RIB ikora uko ishoboye bakabaganiriza ariko hagaragaramo icyaha buri wese asabwa kureba uko abimenyesha imbaga zibakurikira kandi akagerageza gusiba ibyo byose aba yaramenyesheje abantu.

Yagarutse kubikunda kuvugwa cyane nko kubona umuntu ashyira amabanga yundi kuri izi mbuga nabazikoresha atabifitiye uburenganzira cyangwa akaramuka ashyize hanze amashusho y’urukoza soni nkibyabaye mu minsi yashize nabyo inzego zibishinzwe zibikurikirana kugirango bahabwe ibihano bibakwiriye

Umunyamakuru Scovia Umutesi

Scovia yakomeje amubaza ati Ntaburyo buriya RIB yagorora umuntu adafunzwe wenda akaba yakoherezwa mumatorero nitewe nuburyo akozemo icyaha, gusa yamusubije amubwira ati uko biri kose buri kintu kigira amategeko akigenga rero ntabwo aritwe duhana umuntu ahubwo umuntu wakoze icyaha ahanwa namategeko agenga iyo ngingo.

Gusa uko biri byagaragaraga ko akenshi abantu bakomeza kujya gutanga ikibazo kuri RIB ariko kikaba cyamamara na amezi arenga atanu kubera uko baba baramuhaye gutegereza ari RIB ivuga ko uko biri byose buri kirego kigira igihe cyacyo ndetse hakabaho no gukusanya ibimenyetso bihagijhe.

Akaba yasoje atanga ubutumba ababwira ko bakwiye gukoresha izi mbugankorayambaga muburyo buboneye kandi bayobowe n’indangagaciro, akaba yagarutse kubantu bashyira amashusho hanze y’urukoza soni ndetse ni imvugo z’urwangano zikurura amacakubiri ko bagabanya ibyo byose noneho tuakagerageza kubana ni nzego neza kandi bizatworohera mugihe twabanje gusobanukirwa ibyo dukora.