Mbappe yasanze mama we muri stade amaze gusimbuzwa, bica amarenga yo kuba yaramaze kugenda

1255
Kylian Mbappe

Kylian Mbappe yongeye gusimbuzwa bitunguranye n’umutoza Luis Enrique wa Paris Saint Germain bikomeza guca amarenga ko yaba yaramaze kwerekeza muri Real Madrid.

Mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’Ubufaransa Ligue 1, ikipe ya AS Monaco kuri stade yayo Stade Louis II yari yakiriye Paris Saint Germain (PSG), umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Muri uyu mukino Kylian Mbappe wa PSG yasimbujwe mu gice cya mbere kikirangira n’umutoza Luis Enrique maze asimbuzwa umufaransa mugenzi we Randal Kolo Muani bikomeza gushimangira ko yaba yaramaze kuva muri iyi kipe hasigaye igihe gusa.

Mbappe akimara gusimbuzwa yahise yigira muri stade maze ajya kwegera aho mama we umubyara yari yicaye, igice cya kabiri cy’umukino yakirebye yicaye muri stade.

Nyuma y’umukino umutoza Enrique yabajijwe impamvu yasimbuje Mbappe cyane ko benshi bakekaga ko ari ukubera ikibazo k’imvune yagize ku munota wa 28 w’umukino gusa uyu mutoza yasubije avuga ko kumusimbuza ari umwanzuro 100% we ntaho bihuriye n’ikibazo k’imvune Mbappe yari yagize.

Yagize ati;”Ni umwanzuro 100% w’umutoza. Vuba cyangwa bitinde tugomba gukina tudafite Kylian. Ni umwanzuro nafashe kugira ngo ndebe ko nakora ikipe nziza imbereye.

Si ubwa mbere Enrique yarasimbuje Mbappe umukino utarangiye kuko no ku mukino wa Rennes yamukuyemo ku munota wa 65 nyamara yarasanzwe akina iminota 90.

Ibi byose ni ibimenyetso bikomeza gushimangira ko Mbappe w’imyaka 25 yamaze kwerekeza muri Real Madrid hasigaye gusa ko igihe kigera ngo agende.