Mbappe yareze umushoramari wakoresheje izina rye atamusabye uburenganzira

1164

Umufaransa Kylian Mbappe yareze iduka rya Kebab Shop rya Mohamed Henni ku bwo gukoresha izina rye risobanura imigati yaryo ritabimusabiye uburenganzira.

Mohamed Hanni ukorera muri Marseille azwi cyane mu mupira w’amaguru w’Ubufaransa nk’umufana wa Olympique Marseille gusa nyuma yaje gushinga iduka maze aryita Kebab shop ricuruza ibiribwa.

Mu gusobanura ibijyanye n’umwe mu migati y’iri duka baragira bati;”Umugati w’uruziga, uzengurutse nk’igihanga cya Mbappe.

Kuri uyu wa gatatu nibwo Henni yakiriye ibaruwa iturutse ku munyamategeko wa Kylian Mbappe witwa Delphine Verheyden imusaba gukura izina rya ‘Mbappe’ mu bucuruzi bwe mu gihe kitarenze iminsi 8 bitari ibyo akajyanwa mu nkiko. ESPN niyo dukesha aya makuru.

Henni yababajwe cyane n’imyitwarire ya Mbappe maze ajya ku rubuga rwa Instagram yandika amagambo agira ati;”Ese ntakimwaro biguteye? Ntakindi ufite gukora? Kundega ku bintu bitagira icyo bigutwara? Biratangaje cyane sinshobora kubyizera.

Uretse Kylian Mbappe wakoreshejwe mu gusobanura ibicuruzwa by’iri duka n’umukinnyi Dimitri Payet wahoze ukinira ikipe ya Olympique Marseille kuri ubu ukinira Vasco da Gama nawe izina rye ryarakoreshejwe ariko ntacyo yabivuzeho.