Maze kuryamana n’abagore 67 mu buzima bwange – Kizz Daniel

673
Umuhanzi Kizz Daniel

Umuhanzi wo muri Nigeria Kizz Daniel yatangaje ko amaze kuryamana n’abagore 67 mu buzima bwange maze bitangaza benshi.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 24 Gashyantare 2024 nibwo Oluwatobiloba Daniel Aniddugbe wamenyekanye mu muziki yabwiye abakunzi be ko amaze kuryamana n’abagore 67.

Ubwo yari yahaye umwanya abakunzi be ngo basabane ku rubuga rwa X yahize yitwa Twitter, umwe mu bafana be yaramubajije ati;”Umaze kuryamana n’abagore bangahe?

Kizz Daniel ntakuzuyaza yahise amusubiza ati;”67

Undi mufana yamubajije ati;”Ni iyihe ndirimbo wakunze ukiri muto?” Kizz Daniel yamusubije ko ari indirimbo ‘Kerewa’ ya Zule Zoo.

Kizz Daniel kandi yavuze ko inama iruta izindi yagiriwe igira iti;”Shora fun obirin” ugenekereje mu Kinyarwanda bisanura ‘Uzatinye umugore.’

Kizz Daniel ni umuhanzi wo muri Nigeria wavutse tariki 1 Gicurasi 1994. Yakoze indirimbo zakunzwe na benshi zirimo ‘Buga’ yabiciye bigacika, ‘Cough’, ‘No wahala’, ‘Twe twe’, ‘Too busy to be bae’ ndetse n’izindi.