Madjaliwa uherutse kwandikirwa ibaruwa na Rayon Sports yagarutse mu myitozo

1106

Umurundi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports Aruna Moussa Madjaliwa warumaze amezi ane atagaragara muri iyi kipe yongeye kuza mu myitozo.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Madjaliwa yagarageye mu myitozo ya Rayon Sports yabereye mu Nzove nyuma y’iminsi mike iyi kipe imwandikiye ibaruwa imusaba kugaruka mu kazi.

Tariki 23 Gashyantare nibwo ikipe ya Rayon Sports yandikiye ibaruwa Madjaliwa imusaba kuvuga aho ari ndetse no kugaruka mu kazi kuko yagataye kandi ko bitagenze bityo itari kongera kumuha umushahara cyane ko mu mezi amaze adakina yabonaga umushahara we nk’abandi bakinnyi ba Rayon Sports.

Madjaliwa aheruka gukinira ikipe ya Rayon Sports tariki 4 Ugushyingo 2023, wari umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ubwo Rayon Sports yatsindaga Mukura VS ibitego 4-1 kuri Kigali Pele Stadium. Muri uyu mukino Madjaliwa yanatsinze igitego.

Inkuru ifitanye isano n’iyi: https://www.amakurumashya.rw/aruna-moussa-madjaliwa-yandikiwe-na-rayon-sports-abazwa-ibisobanuro-ku-mpamvu-yataye-akazi/