Madederi yasezeranye imbere y’amategeko

466

Dusenge Clenia wamenyekanye muri sinema nyarwanda nka Madederi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Rugamba Faustin wamenyekanye mu makipe atandukanye y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Umuhango wo gusezerana mu mategeko wa Madederi na Faustin wabaye kuri kuri uyu wa mbere tariki 24 Werurwe 2025 mu biro by’umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba.

Urukundo rw’aba bombi rwabaye ikimenyabose muri 2023 ubwo Rubamba yahaga Madederi impano y’imodoka.

Uyu Rugamba akaba yarakiniye amakipe atandukanye y’umupira w’amaguru mu Rwanda arimo: Zebra FC, Interforce, Musanze FC ndetse n’amwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye kuri ubu nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Madederi asanzwe ari umubyeyi w’umwana umwe, uyu mwana akaba yaramubyaranye na Ngiruwonsanga Innocent gusa aba bombi baje gutandukana kuri gatanya yabayeho mu bwumvikane.