M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu

94

AFC/M23 yamaze gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu birometero 25 uvuye mu mujyi wa Goma nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka.

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2025 nibwo umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatangaje iby’ifatwa ry’iki kibuga cy’indege cya Kavumu abinyujije ku rubuga rwa X.

Yanditse ati,”Ikibuga cy’indege cya Kavumu cyari imbogamizi ku duce twafashe no ku birindiro byacu. Kuva ubu, igice cya Kavumu harimo n’ikibuga cy’indege biri mu maboko ya AFC/M23.”

Kanyuka yavuze ko kandi iki kibuga cy’indege kifashishwaga n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kugaba ibitero ku baturage.

Ifatwa rya Kavumu rije nyuma y’uko AFC/M23 ifashe umujyi wa Goma na Kalehe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubutumwa bwa Kanyuka bwo kuri X bwemeza ifatwa rya Kavumu