M23 yafashe akandi gace kabarizwamo ubucuruzi bwinshi kd ibamo Ibirombe by’amabuye y’agaciro.

413

M23 ikomeje kwagura imbago yerekeza mu mujyi wa Kinshasa kandi ikomeje no kwigwizaho ahantu hafite byinshi bya agaciro kuri Congo

Imwe mu centre yegereye aho baherutse gufata.Iyi Centre iherereye mu bilometero bibarirwa muri 36 uvuye i Walikale-Centre, ku muhanda ujya mu mujyi wa Kisangani.

Iyi centre ya Mubi by’umwihariko izwiho kuba ibamo ibirombe byinshi cyane by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa  gasegereti

Umutwe wa M23 yayigaruriye ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe, amakuru akavuga ko yayifashe itarwanye kuko mbere yo kuyigeramo ihuriro ry’Ingabo za Leta ryari ryamaze kuyihunga.

Mumakuru avuga ko M23 ihanze amaso cyane Umujyi wa Kisangani ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Tshopo, bijyanye no kuba Ingabo za Leta ya Congo ziwifashisha mu kugaba ibitero by’indege z’intambara na za drones ku birindiro byayo ndetse no ku baturage bo mu duce igenzura.