Lupita Nyong’o mu munyenga w’urukundo n’umunyarwenya wo muri Canada

975
Lupita na Jackson bishimanye ku mucanga muri Mexico

Ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 41 tariki 1 Werurwe 2024, Umunya-Mexico ufite inkomoka muri Kenya akaba icyamamare muri sinema Lupita Nyong’o yagaragaye yishimana n’uwo bikekwa ko baba bari mu rukundo Joshua Jackson.

Aba bombi bakaba baragaragaye ubwo bari ku mucanga wa Puerto Vallarta muri Mexico ku isabukuru y’amavuko ya Lupita.

Umubano wa Lupita Nyong’o n’umunyarwenya wo muri Canada Joshua Jackson watangiye umwaka ushize wa 2023 nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru cya The Cut cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu Ukwakira 2023 nibwo amakuru yamenyekanye ko Joshua Jackson yatandukanye n’umugore we bari bamaranye imyaka ine Jodie Turner-Smith. Aba bakaba bafitanye n’umwana witwa Juno Rose Diana.

Muri uko kwezi n’ubundi nibwo Lupita Nyong’o yatangaje ko yatandukanye n’umunyamakuru bakundanaga Selema Masekela.

Lupita na Jackson babonywe bwa mbere bishimanye nk’abakundana umwaka ushize ubwo bari mu gitaramo cy’umuhanzi Janelle Monae cyabereye Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Hakurikijwe amafoto yashyizwe hanze na E News Lupita yishimanye na Jackson ku mucanga wo muri Mexico bishimangira neza ko ntakabuza aba bombi baba bari mu rukundo.

Lupita Nyong’o yamenyekanye muri filime zirimo Black Panther ibice byombi, Star Wars ibice byose, 12 years a slave n’izindi.

Lupita na Jackson baryohewe n’ubuzima muri Mexico