spot_img

Umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi ashobora kudakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kubera imvune.

Ikipe y’igihugu ya Argentine yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kiri kubera muri Qatar, itsinze ikipe y’igihugu ya Croatia muri 1/2 ibitego 3-0. Igitego cya 1 cyatsinzwe na kizigenza Lionel Messi, kuri penariti yari ikorewe Julian Alvarez.

Igitego cya 2 cyatsinzwe na Álvarez ahawe umupira mwiza na Messi ndetse n’igitego cya 3 cyatsinzwe na Álvarez, n’ubundi ahawe umupira na Lionel Messi amaze kwandagaza myugariro wa Croatia amucenze.

Nyuma y’uko Argentine ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma n’u Bufaransa batangiye gukora imyitozo ikomeye itegura uyu mukino, gusa inkuru itari nziza ku bakunzi ba Argentine ni uko Lionel Messi kuri uyu wa Kane atakoranye na bagenzi be imyitozo kubera ikibazo cy’imvune nk’uko tubikesha ESPN Argentine.

Messi utakoranye na bagenzi be imyitozo

Uyu mukinnyi mbere y’uko igice cya kabiri gitangira bakina na Croatia yagaragaye yishima mu ntege, ariko umukino urangiye babimubajije avuga ko yumvaga nabikora aribwo ari bumere neza nta kindi kibazo afite, ariko birashoboka ko yari imvune yagize ahubwo akarwana no kugira ngo afashe ikipe ye kunyagira Croatia bari bayiteze bavuga ko kuyitsinda bigoranye.

Aya makuru atari meza aje hashize iminsi micye Lionel Messi yemeje ko ku Cyumweru azaba ariwo mukino wa nyuma mu gikombe cy’isi akinnye. Lionel Messi yafashije ikipe y’igihugu ya Argentine muri iyi mikino y’igikombe cy’isi, kuko mu mikino 6 bamaze gukina yatsinzemo ibitego 5 ndetse anatanga imipira 3 ivamo ibitego.

Messi yishima ku mukino wa Croatia aribyo bishobora kuba byabyaye imvune

Iyi mvune ya Messi ije nyuma y’uko Angel Di Maria ari kurwana no gukora ndetse akaba ataramera neza, akaba ariyo mpamvu Scaloni utoza Argentine yahisemo kutamukoresha ku mukino wa 1/2.

Ikipe y’igihugu ya Argentine izakina n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, ku Cyumweru mu mukino wa nyuma saa kumi n’imwe. Ubwo aya makipe yombi aheruka guhura n’ubundi mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2018 muri 1/8, ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatsinze ikipe y’igihugu ya Argentine ibitego 4-3.

Abandi bakinnyi ba Argentine bari mu myitozo

Sergio Aguero waretse gukina umupira w’amaguru nawe yakoranye imyitozo na bagenzi be bahoze bakinana mu ikipe y’igihugu ya Argentine

Check out other tags:

Most Popular Articles