Kwita izina ku nshuro ya 20 abana b’ingagi bagera kuri 22 bavutse muri uyu mwaka ushize.

1201

Ni ku nshuro ya 20 uyu muhango ugiye kuba wo kwita izina abana bingagi barenga 22, ibi bikaba byatangajwe ubwo hakorwaga umuhuro wo gutegura uko ibirori bizitabirwa

Ni inama yitabiriwe na abayobozi bo muri RDB ndetse naba Goverineri batandukanye harimo nuwo intara ya amajyaruguru wanagarutse kuri byinshi muri iyi nama.

Mu kiganiro nitangazamakuru

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko Kwita Izina ari umuhango umaze kuba urubuga rwo kugaragarizamo umuhate w’u Rwanda mu kurengera ibidukikije no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Image

Image

Naho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ifatiye runini abaturage bo mu mirenge 12 ihana imbibi na yo. Ati “Ibyo byiza kandi nta n’ubwo tubyikubira bigenda bisatira n’abandi baturiye kure ya pariki. Ntitwabura kurata ko bituma n’imijyi yacu itera imbere, hari amahoteli, inzu nini zikomeje kuzamuka muri Musanze, Rubavu no mu tundi turere dukora kuri iyi pariki.”
akaba yabiaragaragaje ati Amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yagiye yiyongera ndetse n’abaturage bagenda bagerwaho n’imishinga ikorwa muri ayo mafaranga bakiyongera. Kuva mu 2005, hamaze gutangizwa imishinga isaga 659 ikaba ifite agaciro k’asaga miliyari 5,6 Frw. Yatewe inkunga mu mirenge 12 Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igeraho. Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko mu mishinga yatewe inkunga, irenga 50% ni iyo mu rwego rw’ubuhinzi.

Image

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kurengera Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko mu 2008 umusaruro w’ubukerarugendo wabaga ari miliyoni $180 mu mwaka. Imibare iheruka igaragaza ko mu mwaka ushize ubukerarugendo bwinjije mu bukungu bw’Igihugu, agera kuri miliyoni $620. Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2, intego ni uko ubukerarugendo buzajya bwinjiza arenga miliyari 1.1$ buri mwaka.

Image

Image

Image

Bikaba byagaragajwe ko mubazitabira uyu muhango Muri rusange abaturage bagera ku bihumbi 30 ni bo bazitabira ibirori byo Kwita Izina mu gihe abashyitsi batumiwe bazaza baturutse hirya no hino ku Isi, barenga 2000. Barimo abayobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko izishinzwe kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ba rwiyemezamirimo muri uru rwego, abahanzi, abakinnyi ba sinema, abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abandi. Guverineri Mugabowagahunde ati “Abo bose bazazana amafaranga, hari abazarara, ibyo bazakenera byo kurya no kunywa n’ibindi bizadusigira amafaranga ateza imbere abaturage.”