Kwambara nk’abapadiri, guhindura inkweto: Udushya 5 twaranze umunsi wa mbere wa shampiyona ya volleyball

103

Ku wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 nibwo shampiyona y’u Rwanda ya volleyball y’umwaka w’imikino wa 2024-2025 yatangiye, ku munsi wa mbere (Round 1) hakinwe imikino itatu yose yabereye muri Petit Stade i Remera.

Ku wa gatanu habaye umukino umwe warangiye Police VC yandagaje REG VC iyitsinda amaseti 3-0, bukeye bwaho EAUR VC itsinda RP Ngoma amaseti 3-1 naho Gisagara VC itsinda Kepler VC amaseti 3-0.

Nyuma ya Round 1 ya shampiyona, AMAKURUMASHYA yateguye udushya dutanu twabaye kuri uyu munsi:

Guhindura inkweto mu mukino

Ngabo Rwamuhizi Romeo ukinira Kepler VC yahinduriye inkweto mu mukino mu gihe ikipe ye ya Kepler VC yari yugarijwe na Gisagara VC.

Ngabo Rwamuhizi Romeo yahinduye inkweto mu mukino hagati

Romeo ntabwo yabanje mu kibuga mu mukino ikipe akinira ya Kepler VC yakinagamo na Gisagara VC ku wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 gusa mu iseti ya mbere byabaye ngombwa ko ajyamo nyuma y’uko Dusenge Wicklif yaragize ikibazo k’imvune mu rutugu.

Umukino ugeze mu iseti ya kabiri ubwo Kepler VC yarifite amanota 11 ku manota 14 ya Gisagara VC, Umutoza wa Kepler VC yatse akaruhuko gato (Temps mort) maze Ngabo Rwamuhizi Romeo aboneraho guhindura inkweto yari yambaye kuko zatumaga adakina neza yambara izindi.

Umukino warangiye Kepler VC iwutsinzwe na Gisagara VC amaseti 3-0. 

Perezida wa Gisagara VC ntiyigeze yicara mu mukino 

Ibi nabyo byabaye mu mukino wa Kepler VC na Gisagara VC.

Perezida wa Gisagara VC Tonci Tadić ntiyigeze yicara mu mukino ikipe ye yatsinzemo Kepler VC amaseti 3-0. 

Mu gihe Gisagara VC yaririmo gutsinda Kepler VC, Perezida w’iyi kipe umunya-Croatia Tonci Tadić yari yabujijwe amahwemo n’ibyishimo byatumye umukino hafi ya wose awureba ahagaze ngo atere intege abakinnyi b’ikipe ayoboye.

Imyenda nk’iy’abapadiri ku kibuga 

Umukuru w’abafana ba REG, Maxime yaje ku kibuga yambaye nk’abapadiri

Ku mukino wafunguye shampiyona wahuje Police VC na REG VC, umuhuriga mukuru w’amakipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG), Maxime yaje ku kibuga yambaye ikanzu imeze nk’imenyerewe ku bihayimana b’abapadiri.

Maxime ntiyari yambaye ikanzu imeze nk’iy’abapadiri gusa kuko yari yageretseho akagofero ndetse n’ishapure mu ntoki.

Maxime mu myenda nk’iy’abapadiri

Icyakoze amasengesho ya Maxime ntiyakoze kuko ikipe ya REG VC yahuriye n’uruva gusenya imbere ya Police VC itsindwa amaseti 3-0 harimo amaseti abiri REG VC itabashije kugeza amanota 15 ibizwi nka ‘Sous quinze’ muri volleyball.

Kureba Shampiyona byasabaga kugura itike

Kwinjira muri Petit Stade i Remera byasabaga kwishyura 5,000 RWF

Abakunzi ba volleyball mu Rwanda bari bamaze kumenyera ko imikino ya shampiyona bayirebera ubuntu nk’uko imyaka itambutse byagendaga, bakishyuzwa gusa mu gihe hagezweho imikino ya kamarampaka nyamara burya si buno.

Kuri iyi nshuro kureba shampiyona ya volleyball y’u Rwanda bisaba kugura itike y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5,000 RWF).

Benshi ntibanyuzwe n’iki giciro gusa mu nyungu zo guteza imbere umukino, amafaranga yo kwinjira ku bibuga aba akenewe ndetse bigaragara ko ari umuco abakunzi ba volleyball bakwiye kumenyera nk’uko abo mu yindi mikino nka basketball n’umupira w’amaguru bamaze kubigira umuco.

Inota rya mbere muri shampiyona ryatsinzwe na REG VC 

REG VC yabaye ikipe ya mbere yakoze inota muri shampiyona y’u Rwanda ya volleyball 2024-2025 mu mukino yakinagamo na Police VC.

Umunya-Sudani y’Epfo Thon Maker Madol niwe wakoze inota rya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2024-2025 mu bagabo 

Iri nota ryakozwe n’umunya-Sudani y’Epfo Thon Maker Madol ku mupira mwiza yarahawe na Ndayisaba Sylvestre maze awatatse Sibomana Placide ‘Madison’ ntiyabasha kuwugarura neza (Block) uhita ujya hanze, REG VC ibona inota rya mbere gutyo.