spot_img

Kuruyu wa gatatu i Luanda muri Angola hari kubera inama yiga k’umutekano w’u Rwanda na DRC.

Kuruyu wa gatatu i Luanda muri Angola hari kubera inama yiga kumutekano w’u Rwanda na Congo. Ni nama yateranyije abarimo Perezida wa Congo Felix Tshisekedi,

Paul Kagame w’u Rwanda,

Evariste Ndayishimiye wa Burundi,

 

Na Joao Lourenco wa Angolan.


Hatumiwemo kandi uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Muigai Kenyatta. Akaba umuhuza w’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) ku kibazo cya Congo.

Lourenço, uyoboye inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR), amaze igihe ashyira umuhate mu kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo. Umwaka ushize, Perezida Lourenço yagize uruhare rukomeye mu guhosha amakimbirane yari ahari hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda na Congo.

Mukwa 7/2022 Perezida Lourenco yahuje Paul Kagame na Felix Tshisekedi i Luanda. Abakandi bongeye guhuzwa na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa mukwa 9/2022 i New York.

Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ubu umaze gufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu ya ruguru, ibyo u Rwanda  rwakomeje guhakana. Umwuka ukarushaho kuba mubi hagati y’ibihugu byombi.

Inama ziheruka zahuje abategetsi i Luanda n’i New York bigaragara ko ntacyo zagezeho ukurikije uko ibintu byifashe hagati y’ibi bihugu, kuko aho guhosha ikibazo ibintu birushaho kuba bibi cyane.

Abategetsi b’ibihugu by’akarere hamwe n’umuhuza Uhuru Kenyatta, bavuga ko inzira y’ibiganiro ariyo  yonyine yatanga igisubizo ku bushyamirane buvungwa kumande zombi  ndetse kibazo cy’imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

Nugutega amaso ikigiye kuva mubiganiro birikubera i Luanda muri Angola.

 

 

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img