Kunyanyagiza amafaranga ku bantu cyangwa nka kuriya ibyamamare bigenda binyanyagiza amafaranga mu mujyi ni kimwe mu bigize icyaha bishobora guhanwa n’amategeko.
N’ubwo abantu benshi bakora ibi mu buryo bwo kwinezeza cyangwa kwerekana ko bafite amafaranga gusa umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. MURANGIRA Thierry yasobanuye ko ibi ari bimwe mu bigize icyaha.
Ubwo yari mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gica kuri Televiziyo y’igihugu y’u Rwanda (RTV) kuri uyu wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, Dr. Murangira yabisobanuye ubwo yarabibajijwe n’umunyamakuru.
Yagize ati;”Reka nkubwire, ethically ubundi nibyo? Wowe umutimanama wawe ukwereka ko aribyo tuvuye no ku byaha? Ese iyo ugiye gufasha umuntu ugomba kwiyamamaza ngo bamenye ko wafashije? Iyo ufasha umuntu se uramunagira?, kunagira rimwe, kabiri, gatatu, hari ikintu hariya cyo kwiyemera, n’imbwa ntibakizinagira bazishyirira ku isahane, noneho ugasanga nawe urunamye urayatoye.”
Yakomeje agira ati;”Iyo ni iteshagaciro, ni agasuzuguro, nawe rero urateza umurindi ko basuzugura amafanga y’igihugu cyawe ngo baragufasha. Agaciro kawe, agaciro k’igihugu cyawe kagura iki?”
Yaburiye ibyamamare agira ati;”Ba bantu b’ibyamamare badufashe, ntabwo iyo uzanye umuntu kugira ngo amenyekane ari ukugenda unyanyagiza amafaranga mu Mujyi wa Kigali, abantu barwanira inoti, bahakomerekera, inoti zicika, bakomeretsanya.”
“Mufashe ugende ufate igikorwa cy’urukundo rwose ntabwo gufasha binaniranye, ufate ipinda ugende uvuga ati association y’abantu bacuruza ibi bintu ng’aya ndayabafashishije nushake ufate amashusho ariko bikorwe mu buryo bwo kubaha amafaranga no kubaha abo ufasha.”
Dr Murangira yakomeje avuga ko kunyanyagiza amafaranga harimo kutubaha amafaranga no kutubaha abo ufasha. Ukoze ibi aba arenze ku itegeko ryo ‘gukoresha no kubaha ibirango by’igihugu’.