Ibitaramo by’i Burayi bya Ariel Wayz na Juno Kizigenza byahereye he?

902

Imwe mu nkuru yamaze igihe mu bitangazamakuru mu mwaka ushize wa 2023 yari ibitaramo by’umuhanzikazi Ariel Wayz n’umuhanzi Juno Kizigenza bagombaga kuzakorera ku mugabane w’i Burayi gusa bikaza gusubikwa habura umunsi umwe.

Muri ibyo bitaramo byari bitegerejwe kuva tariki 7 Nyakanga 2023 bikageza mu Ugushyingo 2023 byasubitswe habura umunsi umwe hatangazwa ko icyatumye bisubikwa ari impamvu zo gukomeza kubitegura neza.

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro Sunday Choice Live ku Isibo TV cyo ku cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, Ariel Wayz yasobanuye byinshi kuri ibi bitaramo byasubitswe ndetse avuga ko bizasubukura muri uyu mwaka.

Ariel Wayz yavuze ko impamvu shingiro yatumye ibi bitaramo bisubikwa ari uko ibyangombwa by’inzira bitabonetse gusa avuga ko bigomba gusubukurwa muri uyu mwaka n’ubwo batarategura itariki nyirizina bizasubukurirwa.

Ariel Wayz kandi yatangaje ko nk’uko byari biteganyijwe na mbere ibi bitaramo ashobora kongera kubikorana na Juno Kizigenza.