Kuki Ariel Wayz yishushanyijeho inzoka ku mubiri we?

784

Kimwe mu bishushanyo (Tattoos) umuhanzikazi Ariel Wayz afite ku mubiri we ni inzoka iri kwiruma, benshi bibaza impamvu y’ibi gusa uyu muhanzikazi yasobanuye iby’iki gishushanyo.

Mu busanzwe inzoka ni inyamaswa ifatwa nk’ikibi mu bantu. Abemeramana bemera ko kugira ngo ikiremwamuntu kirukanwe muri Edeni ari inzoka yashutse Eva akarya ku rubuto Imana yari yarababajije kuryaho, yaje no guha umugabo we Adamu maze bituma birukanwa muri Edeni (Intangiriro 3: 1-13).

Iyi nkuru ikomeza igaragaza ko Imana yahise ivuma inzoka ikayigira nk’igicibwa mu bindi biremwa (Intangiriro 3:14).

Ibi nibyo bisa nk’ibitangaje kubona umuntu afite igishashanyo ku mubiri we k’inzoka.

Igishushanyo kiri ku mubiri wa Ariel Wayz ni inzoka iba iri kwiruma umurizo. Aganira n’Isibo TV mu kiganiro Sunday Choice Live ku cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, Ariel yavuze ko n’ubwo abantu bashobora kumva inzoka bakumva ni ibintu bibi ariko ngo si bibi.

Ariel Wayz yavuze ko inzoka yiruma umurizo ishushanyije ku mubiri we ishatse gusobanura ko ibintu byose ari wowe ugomba kubyikorera udategereje undi muntu.