kugenda kwa Anitha Pendo asezeye rba biravugwa ko bifitwemo uruhare na Sandrine Isheja nawe umaze kuva kuri Kiss Fm.

1119
rba vs kiss fm

Nyuma y’igihe gito umunyamakuru wakoraga kuri radiyo Kiss FM agizwe umukuru wa RBA ariwe witwa Isheja Sandrine biravugwa ko ashobora kuba ariwe mpamvu yo kuba Anitha Pendo ahitamo guhita asezera RBA.

umunyamakuru wari uwa RBA Anitha pendo wahinduye inshingano azihindurira kuri Radiyo Kiss FM yaramaze imyaka 10 akorera RBA aho yakoraga ikiganiro cya Magic morning (magic-fm) ndetse na Friday fright (RTV) yifurijwe ishya n’ihirwe na abanyamakuru benshi harimo Reagan Rugaju wagaragaje imbamutima ze kuri Pendo uburyo yari umunyamakuru ubikora kinyamwuga kandi akaba yakundaga inshingano ze nakazi ke akomeza avuga ko amwifurije guhirwa kandi ko nabo nibasaba kugenda nabo bazagenda kuko kose ngo ari akazi.

Reagan ati mwari imfura cyane

Aho niho nyuma hagaragaye ko nundi munyamakuru witwa Gerard Mbabazi nawe wakoraga ikiganiro kuri MagicFM akaba yahise yandika ibaruwa isezera kuri RBA akaba avuga ko agiye gukomeza gukora nkumunyamwuga ariko yikorera kuri YouTbe Channell ye yitwa RWEME MBABAZI.

Mbabazi Gerard asezeye kuri RBA

gusa amakuru akomeje kugaragara kumbuga nkoranyambaga nuko hari ukutumvikana hagati ya Isheja Sandrine na Pendo Anitha.