spot_img
Bruno Fernandes w’imyaka 28 uri mu bahabwaga amahirwe cyane,  byarangiye Erik Ten Hag ariwe ahisemo nka kapiteni mukuru.

 Kuwa Kane w’iki cyumweru ni bwo iyi kipe ya Manchester United ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza kapiteni mushya ugomba gusimbura Harry Maguire wari warabwiwe n’umutoza ko atakiri kuri izo nshingano.

Umutoza wa Manchester United kuri uyu wa Gatanu yahise asobanura impamvu yahisemo ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira, ariwe uba kapiteni mukuru asimbuye myugariro Maguire.

Yagize ati “Ikipe nziza ihorana abayobozi, abakinnyi benshi bakora cyane, inzobere, abantu ku giti cyabo ariko uba ukeneye abayobozi bamwe mu ikipe, mu kibuga, bayobora ikipe, bubaka ikipe ndetse bagenzura ireme ry’imikinire

Twahisemo Bruno Fernandes kuko ni icyitegererezo”, muri bagenzi be.

“Buri gihe aba ashaka kuba umukinnyi mwiza,ukora cyane kugira ngo atange umusaruro we.
Ni we ndorerwamo ku bakinnyi benshi kandi azi guhuza abantu.

Ni umuhanga cyane mu gusobanukirwa umukino. Rero, ku batoza nibyiza cyane kugira uwo muntu mu kibuga.
Izi rero ni zimwe mu mpamvu, gusa nanone ntabwo yashobora ku bikora wenyine bisaba ubufatanye nkikipe yose

Check out other tags:

Most Popular Articles