spot_img

Kivu y’amajyarugu muri congo yabujije gutumiza ibicuruzwa binyuze i bunagana

Kivu y’amajyarugu muri congo yabujije gutumiza binyuze I bunagana

Constant Ndima , Guverinoma y’Intara yamenyesheje abashinzwe ubukungu , abakora kuri gasutamo n’abacuruzi ” ko bibujijwe , kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya , kwinjiza no kohereza ibicuruzwa binyuze ku mupaka wa

Bunagana
ubu ugenzurwa n’umutwe M23 bita uw’iterabwoba . Kubera iyo mpamvu , iryo tangazo urubuga POLITICO.CD , rwabashije kubona , rivuga ko ” umuntu uwo ari we wese ufite ibicuruzwa ,

uko byaba bimeze kose , uzinjirira kuri uyu mupaka azafatwa nk’umuforoderi w’umufatanyabikorwa w’umwanzi kandi azahanwa n’amategeko ” . Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kandi irasaba serivisi zikorera ku mipaka , cyane cyane DGDA ( ubuyobozi bwa duwane ) , OCC ( ibiro ya Congo bishinzwe ubugenzuzi ) , PNHF ( Gahunda y’igihugu ishinzwe isuku ku mipaka ) na DGM ( Ubuyobozi bushinzwe abasohoka mu gihugu ) kuvugana na bagenzi babo muri serivisi za Uganda kugirango horoshywe ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo .

Byongeye kandi , Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ashimangira ko ingaruka z’iki cyemezo zizahita zihagarara BUNAGANA nimara gusubira mu maboko ya FARDC , nk’uko yabitangaje , ngo irimo gukorana umwete kugira ngo igarure ubusugire bw’igihugu n’ubutegetsi bwa Leta . Umujyi wa Bunagana wubatse ku mupaka na Uganda , umaze icyumweru ugenzurwa ninyeshyamba za M23 wanafunguye umupaka ukemerera abaturage bari bahungiye muri Uganda gusubira mu ngo zabo kuri uyu wa Mbere ushize .

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img