spot_img

Hari abaturage batujwe mu mudugudu rusange wa Cyambwe mu karere ka Kirehe bibaza impamvu bamwe muri bo bahawe ibyangombwa by’abatujwe nyamara bo ntibabihabwe.

Muri Gashyantare umwaka ushije nibwo aba baturage batujwe mu mudugudu rusange wa Cyambwe uherereye mu murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe. Gusa kugeza ubu ngo aba baturage ntaburenganzira bafite ku nzu batujwemo nyuma yo kwimurwa mu manegeka n’ahakorewe imishinga y’ubuhinzi.

Umwaka ugiye gushira bavuga ko nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu bamwe muri bo bahawe ibyangombwa by’inzu, abandi bo barategereje amaso ahera mu kirere.

Umwe yagize ati;”Nagiye kureba icyangombwa cy’inzu muri Sale (inzumberabyombi) bahamagara abandi ndibura. Maze kwibura ngirango wenda bizaza none abandi barabibonye, twe twabaza ngo bizaza.

Undi we yagize ati;”Twarategereje ngo bizaza ntitwabibona. Niyandikishije inshuro eshatu n’ubu ntabwo twari twabibona.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, NZIRABATINYA Modeste yabwiye igitangazamakuru cya RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko abatarahabwa ibyangombwa hari ibyo basanze batujuje.

Yagize ati;”Icya mbere ni uko abatarahawe ibyangombwa ni uko hari ibyo batujuje kandi tubiziranyeho kuko twarabasuye umuntu ku wundi tugenda tumubwira ibyo atujuje. Rero biba ari nk’indangamuntu n’ibindi.

Yavuze ariko ko abaturage basanze hari ibyo batujuje bari kubafasha ngo babyuzuze hanyuma babone guhabwa ibyangombwa by’inzu batujwemo.

Check out other tags:

Most Popular Articles