spot_img

Abinyujije muri sosiyete ye y’umuziki yise ‘Zana talent’ umuhanzi RUHUMURIZA James wamamaye nka King James agiye gutangira gufasha umuhanzi witwa Manick Yani.

Imwe mu ntego King James yihaye ni ugushyira itafari ku muziki w’u Rwanda urenze ku kuba ari umuhanzi, ibi rero akaba yabinyujije mu gufasha abandi bahanzi kuzamuka.

Umuhanzi Manick Yani

King James na Manick Yani bakoranye indirimbo bise ‘Akayobe’ iyi ndirimbo ikaba yaratunganyijwe na Package mu buryo bw’amajwi naho amashusho ari gutunganywa na AB Godwin.

Umuhanzi Manick Yani azatangazwa nk’umuhanzi mushya ugiye gufashwa na ‘Zana talent’ nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yakoranye na King James.

Manick Yani asanzwe afite indirimbo zirimo Kabaye na Torero yakoze muri 2022 ndetse n’indirimbo Ibubu yakoranye na Jowest umwaka ushize.

Uyu muhanzi avuga ko yishimiye kuba agiye gukorana na King James cyane ko ari umuhanzi yakuze akunda. Ariko kandi ngo afatira ikitegererezo kuri Bruce Melodie kuko ari umuhanzi akunda ubuhanga bwe ndetse yemeza ko yifuza kuzarenga aho yageze.

Uyu niwe muhanzi wa mbere ‘Zana talent’ igiye gutangira gukorana nawe nyuma y’uko ari umwaka wa 3 iyi sosiyete imaze ishinzwe na King James.

Manick Yani yigeze kuvugwa mu mikoranire na ‘Giti Business Group’ ya BUGINGO Bonny uzwi nka Junior Giti isanzwe ifasha abahanzi barimo Chris Eazzy gusa icyo gihe Junior Giti yatangaje ko atabashije gukorana n’uyu muhanzi kubera ibibazo by’amikoro.

Uyu muhanzi kandi yavuzwe muri ‘Rocky Entertainment’ ya UWIZEYE Marc uzwi nka Rocky Kimomo ni nyuma y’uko Rocky yari yaratangaje ko ari murumuna we gusa ibi nabyo byaje kudakunda kugeza ubu yatangiye gufashwa na ‘Zana talent’.

Check out other tags:

Most Popular Articles