Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimirongo ahitwa mu Izindiro habaye inkongi y’umuriro murukerera rwo kuruyu wambere.
Ni inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro ko mu Izindiro aho inzu imwe y’ububaji irafatwa ihereza izindi nzu z’ubucuruzi harimo kantine n’ububiko bwa gaze.
Umuyobozi wa koperative y’ubucuruzi Alice Singanire, yabwiye itangazamakuru ko agaciro ibyangijwe n’inkongi gakabakaba kuri miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mubyangiritse harimo imashini z’ububaji, ibiti na gaze yo guteka.
Uwo mutungo ukaba utarufite ubwishingizi.
Muri Gasabo Kandi haherutse kuba indi nkongi y’umuriro mu isoko rya Gisozi muri Gashyantare uyumwaka.