KIGALI: Impinduka mu biciro by’ingendo

460

Mu busanzwe ibiciro byishyurwa mu ngendo zo mu Mujyi wa Kigali habaho nkunganire ya Leta ituma abaturage badahendwa mu ngendo, gusa biteganywa ko iyi nkunganire ya Leta igiye kuvaho ahubwo umugenzi akajya yishyura amafaranga ahwanye n’urugendo yakoze.

Icyo ibi bivuze ni uko umugenzi azajya yishyura amafaranga ahwanye n’ibirometero by’urugendo yakoze aho kuba urugendo rwose muri rusange.

Urugero; urugendo Downtown-Kimihurura-Gishushu-Kimironko rwishyura amafanga y’amanyarwanda 253, umugenzi wese ufashe iyi modoka n’iyo yaviramo mu nzira yishyura amafaranga angana n’umugenzi uviramo Kimironko.

Ibi nibyo bizahindurwa, niba uvuye Downtown ukaviramo ku Gishushu umugenzi akishyura amafaranga ahwanye no kugera ku Gishushu aho kwishyura ahwanye n’ayo kugera Kimironko. Ibi bizakorwa mu buryo bwo kwirinda ko abagenzi bazagorwa n’ibiciro by’ingendo nyuma y’uko nkunganire ya Leta ivanweho.

Misiritiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yatangaje ko ubu buryo bugiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba, yashimangiye ko kandi ibiciro bishobora kwiyongera by’umwihariko ku bakora ingendo ndende ariko abakora ingendo ngufi bishobora kugabanuka.