Kigali: Gaze yaturitse iteza inkongi ku nyubako ya Ndaru Archade City

694

Inyubako y’ubucuruzi ya Ndaru Archade City yo mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongo y’umuriro mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa kabiri tariki 5 Werurwe 2024 iturutse kuri gaze yaturitse.

Iyi nyubako ikaba iherereye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Kiyovu, umudugudu wa Nyarurembo ahazwi nko muri Karitsiye komerisiyale (Quartier commercial).

Iyi nkongi y’umuriro ikaba yaturutse kuri gaze yaturitse ubwo Resitora (Restaurant) y’uwitwa Aisha isanzwe ikorera muri iyi nyubako yatekaga.

Etage ya gatatu ari naho iyi Resitora ikorera niyo yibasiwe cyane n’inkongi y’umuriro gusa agaciro k’imbyangiritse ntikaramenyekana kuko bikiri kubarurwa nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP TWAJAMAHORO Sylvestre.

SP Twajamahoro yaboneyeho kugira inama abantu kujya kubanza bakagenzura niba gaze ifunze neza mbere yo gutangira kuyitekeraho ndetse bakirinda kuyishyira ahantu hafunganye kugira ngo birinde impanuka yateza.