Kera kabaye RD Congo yaba igiye kwemera ibiganiro na M23

243

Hashize igihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irahiye ko itagirana ibiganiro n’umutwe wa M23 bahanganye gusa uko bitewe n’uko ihangana ry’impande zombi rimeze riraca amarenga ko DR Congo ishobora kwemera ibiganiro.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi na Israel ni bimwe mu bihugu bikomeye bimaze igihe byotsa igitutu ubutegetsi bwa Kinshasa ngo buge mu biganiro na M23 nk’inzira ihamye yo gukemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo, Christophe Lutundula yatangaje ko biteguye inzira y’ibiganiro gusa avuga ko mbere y’uko ibi biganiro biba hari ibyifuzo byabo byabanza kubahirizwa n’ubwo atabisobanuye neza.

Lutundula mu kiganiro yagiranye na Bintou keita intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU yagize ati;”Hakenewe ko buri wese yisuzuma abikuye ku mutima kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bw’igihugu, binyuze mu guhagarika ubwicanyi buhakorerwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe n’igisirikare cy’u Rwanda. Ibisubizo birahari, RDC yiteguye kuganira, ariko tugomba gushyiraho amabwiriza kugira ngo ibiganiro bibeho.

Lutundula yavuze ko ibyo RDC isaba bishingiye kuri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda, gahunda ishyigikiwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’uw’Ubumwe bw’u Burayi. Aya masezerano akaba ari nayo umutwe wa M23 n’abandi bifuriza Congo amahoro bahora basaba ko yashyirwa mu bikorwa.