Kepler VC yatsinze Police VC mu mukino wa mbere wa kamarampaka (Playoffs) wabaye kuri uyu gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 mu ishuri ry’Ababiligi rya Ecole Belge de Kigali riherereye ku Gisozi.
Police VC yabaye iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona yahuraga na Kepler REG yabaye iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona.
Uyu mukino waje ukurikira uwo APR VC yarimaze gutsindamo REG VC amaseti 3-1.
Police VC niyo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino cyane ko mu mikino 5 yaherukaga guhuza aya makipe yatsinzemo imikino 3, igatsindwa 2.
Police VC yatangiye ariyo iri hejuru ndetse yegukana iseti ya mbere itsinze amanota 25-23.
Mu iseti ya kabiri, Kepler VC yaje ifite ishyaka ryinshi ryo kwishyura iseti yarimaze gutsindwa ndetse byaje kuyikundira cyane kuko yayitsinze ku manota 25-22.
MUTABAZI Yves uzwi nka ‘Manyangura’ ukinira Kepler VC yari ameze neza cyane mu kibuga mu gihe umunya-Brazil Mattheus ukinira Police VC byari byamunaniye byanatumye umutoza Fred amukurumo ubwo iyi seti yarigerereje maze ashyiramo umurundi Pacifique.
Iseti ya gatatu y’umukino yarikomeye ku mpande zombi, yaje no gusaba ko amakipe yisobanura mu manota y’inyongera kuko iseti yarangiye ari amanota 30 ya Kepler VC kuri 28 ya Police VC.
Police VC yagenze imbere muri iyi seti, bigeze mu manota ya nyuma, passeur Crispin yahaye imipira 3 ikurikirana KWIZERA Eric uzwi nka ‘Kiganza’ ngo akore inota ariko biranga.
Byaje kurangira Kepler VC yegukanye iyi seti.
Iseti ya kane yoroheye cyane Kepler VC kuko yayitwaye ku manota 25-17, Police VC itakaza umukino wa mbere ityo mu gihe abafana ba Kepler VC bari benshi ku kibuga bishimiraha insinzi.
Umukino warutegejwe saa 20:00 gusa watangiye saa 11:13 urangira saa saba zirenzeho iminota bitewe n’imikino yabanjemo nayo yatangiye itinzeho amasaha agera muri abiri.
Kuri uyu wa gatandatu harakinwa imikino ya kabiri ya Playoffs yaba mu bafabo no mu bari n’abategarugori.
Imikino n’ubundi irabera muri Ecole Belge de Kigali kuva 12:00, APR WVC ikina na Ruhango VC.