Kepler VC yakubise Police VC itanzitse

909

Kepler VC yageze ku mukino wa nyuma wa playoffs 2024 nyuma yo gutsinda Police VC imikino 2-0.

Umukino wa mbere wabaye kuri uyu gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 muri Ecole Belge de Kigali warangiye Kepler VC itsinze Police VC amaseti 3-1 (23-25, 30-28, 25-22, 25-17).

Kuri uyu wa gatandatu nibwo hakinwaga umukino wa kabiri muri Ecole Belge de Kigali.

Police VC yasabwaga gutsinda uyu mukino ngo hazakinwe umukino wa gatatu cyangwa Kepler ikawutsinda igahita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Ni umukino waruryoheye ijisho ku bakunzi ba volleyball bari buzuye inzu y’imikino (Gymnasium) ya Ecole Belge de Kigali iri kwakira imikino y’amarushanwa ku nshuro yayo ya mbere kuva yakuzura.

Umunyarwanda yaragize ati, “Ntarutugu rukura ngo rusumbe ijosi.”

Umutoza wa Kepler VC NYIRIMANA Fidele yaje gutsinda umutoza MUSONI Fred wa Police VC ndetse ahita amusezerera muri iyi mikino ya Playoffs.

Fidele yatangiye gutoza mu gihe Fred yarakiri umukinnyi.

Umukino warangiye Kepler VC itsinze amaseti 3-0 (32-30, 25-23, 25-22), ihita igira imikino 2-0 bwa Police VC.

Ni iki cyafashije Kepler VC kubona insinzi? 

● Abataka ba Kepler VC babaye beza mu buryo bwose uhereye kuri MUTABAZI Yves uzwi nka ‘Manyangura’ wanagoye cyane ikipe ya Police VC, Idd Alhasani Imolo (Opposite hitter) na kapiteni Neeke David Evarist.

● Kepler VC yabaye nziza muri block by’umwihariko ku ba fixeurs (Middle blockers) bayo NKURUNZIZA John uzwi nka ‘K John’ na TUYIZERE Jean Baptiste.

● Umutoza NYIRIMANA Fidele yakoze impinduka nziza mu gihe yabaga azikeneye nkaho yakuragamo MAHORO Yvan (Passeur) agashyiramo NDAHAYO Dieu Merci, agakuramo kandi MUTABAZI Yves agashyiramo NGABO RWAMUHIZI Roméo mu gihe yabaga akeneye block.

● Kepler VC yirinze amakosa ya hato na hato nko kutarenza serivisi no kwica resebusiyo.

● Kepler VC yarifite abafana benshi bayiteraga imbaraga.

Police VC yazize iki ngo itakaze umukino?

● Abakinnyi ba Police VC baranzwe no gukora amakosa menshi nko kutarenza serivise by’umwihariko kuri Matheus Behim usanzwe uzwiho kugira serivisi zikomeye.

● Abataka ba Police VC bafashwe kenshi muri uyu mukino ndetse bica imipira myinshi barimo IRADUKUNDA Pacifique na KWIZERA Eric wagiyemo amusimbuye ndetse na James Achuil.

● Umutoza Fred ntiyabashije gukoresha neza abakinnyi be.

● Block ya Police VC ntabwo yari ku rwego rushimishije uretse SIBOMANA Placide uzwi nka ‘Madison’ wanyuzagamo akayikora.

● Abakinnyi ba Police VC ntabwo bari mu mukino ugereranyije n’abakinnyi ba Kepler VC (Morale yari hasi ku bakinnyi ba Police VC).

Kepler VC izakina umukino wa nyuma na APR VC mu minsi ya nyuma (Weekend) y’icyumweru gitaha.