Kepler VC igiye gukora ibitarakorwa n’indi kipe mu Rwanda

800

Mu gihe Kepler VC yatsinda APR VC umukino wa kabiri wa nyuma wa playoffs 2024 yahita yegukana igikombe cya Shampiyona ya volleyball mu Rwanda 2023/24 ku nshuro yayo ya mbere.

Kepler VC ni ikipe ya kaminuza ya Kepler College iherereye i Kinyinya, ikaba ariyo kipe nto mu myaka mu makipe yakinnye ikiciro cya mbere uyu mwaka kuko uyu ari umwaka wayo wa mbere ishinzwe.

Kepler VC itozwa na NYIRIMANA Fidele usanzwe umenyerewe nuri volleyball y’u Rwanda, yageze ku mukino wa nyuma wa playoffs 2024 ikuyemo Police VC nyuma yo kuyitsinda imikino 2-0.

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gicurasi 2024 mu mukino wabaye mu masaha akuze kuko warangiye ahagana saa 2:00 z’igicuku (zo ku wa gatandatu), Kepler yatsinze APR VC umukino wa mbere biyoroheye cyane amaseti 3-1 (25-14, 25-18, 19-25, 25-18).

Ibi biraha amahirwe Kepler VC yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya volleyball mu gihe yatsinda APR VC mu mukino wa kabiri wa nyuma utegerejwe kuri uyu wa gatandatu saa 19:00 muri Ecole Notre Dame des Anges i Remera.

Amakuru AMAKURUMASHYA yamenye mbere y’uyu mukino ni uko ikipe ya Kepler VC yateguye ibirori bidasanzwe mu gihe yakwegukana shampiyona y’uyu mwaka ndetse imipira igomba kwambarwa nyuma yo gutwara igikombe (Champions) yamaze gutegurwa no kwandikwaho.

N’ubwo Kepler VC ari ikipe nshya muri volleyball y’u Rwanda gusa yagaragaje guhangana no gutanga isura nshya muri uyu mukino ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Kepler VC niyo kipe yonyine yo mu Rwanda mu mukino wa volleyball icururza imyambaro y’ikipe iriho n’amazina y’abakinnyi (Wagura jersey ya Kepler VC iriho izina ry’umukinnyi ushaka).

Kepler VC
Iddy Imolo uri mu bafasha cyane ikipe ya Kepler VC
Umutoza wa Kepler VC, NYIRIMANA Fidele

Umuyobozi wa Kepler College, Nathalie Munyampenda ntasiba gushyigikira ikipe ye ku kibuga