Kenya: Umurambo umaze amezi 7 mu bushyinguro bw’ibitaro warabuze uwushyingura

986

Umurambo wa Violet Olinga umaze amezi agera muri arindwi mu bushyinguro (Morgue) bw’ibitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH) kuko umuryango we wabuze amafaranga yo kumushyingura.

Olinga warufite imyaka 26 y’amavuko yagiye kwa muganga tariki 8 Kanama 2023 agiye kubyara, amaze kubyara umwana w’umuhungu ukiriho na n’ubu nibwo yahise yitaba Imana umunsi wakurikiyeho.

Olinga wari waravuye iwabo i Busia muri 2022 maze akerekeza mu murwa mukuru wa Kenya Nariobi gushaka ubuzima, ibitaro ntibyabashije kubona umuryango we ngo umushyingure cyangwa ngo ujyane umwana.

Ibi nibyo byatumye Olinga aguma muri ‘morgue’ mu gihe kireshya gutya ndetse n’umwana we w’umuhungu yise Favor Imosi akomeza kurerwa n’ibitaro.

Nyirinzu Olinga yakodeshaga yahamagaye umuryango we awumenyesha ko yasize adafunze inzu, ko hari n’ibiryo atari yariye ndetse ko yaburiwe irengero.

Hari umuntu waje kujya ku mbuga nkoranyambaga arangisha umukobwa wapfuye akaba ari muri ‘morgue’ y’ibitaro kandi ko umuryango we wabuze. Iki nicyo gihe umuryango we wabashije kumubona.

Umuryango we wagerageje kumuvana muri ‘morgue’ ngo umushyingure ariko ibiciro bibabera imbogamizi kuko amafaranga bishyuzwa ari menshi bitewe n’igihe umurambo wa Olinga umazemo.

Byari biteganyijwe ko Olinga azashyingurwa tariki 9 Werurwe 2024 ariko umuryango we ukomeza kubura amafaranga yo kwishyura.

Uyu muryango ugomba kwishyura ‘morgue’ ibihumbi 168 by’amashiringi ya Kenya (168,000 KSH, ni arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda). Uretse ayo mafaranga ya ‘morgue’ kandi umuryango wa Olinga urasabwa ibihumbi 73 KSH byo kwishyura icyumba k’ibitaro, ibihumbi 85 KSH byo gutwara umurambo uvanwa Nairobi ujyanwa Busia, ibihumbi 85 KSH byo kwita ku mwana n’ibihumbi 300 KSH byo kumushyingura.

Benshi bakimara kumva iyi nkuru bagize impuhwe ndetse nk’umunyarwenya Eric Omondi yashishikarije abamukurikira gufasha uyu muryango kugira ngo Olinga ashyingurwe mu cyubahiro.