Kenya: Umupasiteri yaterewe icyuma ku rutambiro azira ubusambanyi

18

Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, Umupasiteri wo mu Itorero ry’Abadiventisti b’umunsi wa karindwi w’imyaka 35 yaterewe icyuma ku rutambiro na mugenzi we wamushinjaga kumusambanyiriza umugore.

Ibi byabereye muri Kenya, mu mudugudu wa Ramoya, mu Ntara ya Homa Bay.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Citizen Digital avuga ko ubwo Francis Opiyo wari umukuru w’urusengero Ebeneza yaramaze kwigisha yahaye umwanya mugenzi we ngo amukorere mu ngata.

Muri icyo gihe nibwo umwe mu bapasiteri bakoranaga muri iri torero yazamutse ku rutambiro ubundi agakura icyuma muri Bibiliya akakimucumita mu gituza cy’ibumoso nk’uko umuyobozi wa Polisi wo muri aka gace ka Suba South Sub County, Caxton Ndunda yabitangaje.

Ndunda yakomeje avuga ko impamvu uwateye icyuma Opiyo yakimuteye; yamushinjaga kumuca inyuma ku mugore we nawe usanzwe asengera muri muri iryo torero.

Opiyo nyuma yo guterwa icyuma yajyanywe kwa muganga gusa birangira ashizemo umwuka, kuri ubu umubiri we uruhukiye mu bitaro bya St Camillus Hospital Mortuary naho uwamuteye icyuma yatawe muri yombi kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Magunga.

Polisi yo muri iki gihugu yibukije abaturage ndetse ibashishikariza gushaka undi muti w’ibibazo biba mu miryango aho kwicana.