Kenya: Umubyeyi yabyaye abana batatu b’impanga abitirira amazina y’abakinnyi ba Arsenal asanzwe yarihebeye

901

Umuryango wo muri Kenya usanzwe uzwiho gukunda ikipe y’Arsenal yo mu Bwongereza wibarutse impanga eshatu maze uzitirira amazina y’abakinnyi bakomoka muri Brazil basanzwe bakinira iyi kipe wihebeye.

Umugore witwa Epakan Ekaale w’imyaka 30 y’amavuko uturuka muri Turkana y’Iburengerazuba mu gace ka Letea Ward mu mudugudu wa Loreng’esinyen yatunguwe no kujya kwa muganga ku ivuriro ryitwa Kakum Mission Hospital mu cyumweru gishize maze agasanga atwite impanga eshatu aho kuba umwana umwe nk’uko yari yarabibwiwe mbere.

Yaragize ati;”Naratunguwe cyane kubwirwa ko nzabyara umwana urenze umwe, gusa ndashimira Imana ko nabyaye neza mbifashijwemo n’abaganga.

Ekaale yibarutse impanga eshatu zirimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe maze azita amazina y’abakinnyi b’Arsenal bakomoka muri Brazil aribo Gabriel Martinelli, Gabriel Jesus na Gabriel Magalhaes nk’uko tubikesha The Star.

 

Ekaale mu byishimo byo kwibaruka impanga eshatu

Ekaale impungenge yahise agira ni uko azita kuri aba bana batatu nyamara yarateganyaga umwe cyane ko asanzwe acuruza amakara naho umugabo we akaba ari umworozi. Impungenge zashize ariko ubwo yari mu bitaro maze itsinda rigari ry’abafana b’Arsenal rimusanga mu bitaro amaze amasaha atanu abyaye.

Iri tsinda ryari rimuzaniye ubufasha butandukanye bwo kwita ku bana yabyaye.

Ibikoresho abafana b’Arsenal bashyiriye Ekaale wibarutse impanga eshatu mu bitaro

Umuvugizi w’aba bafana, Emma Nasuru yaragize ati;”Turateganya kumuha n’ubundi bufasha burimo ibiribwa, no kumufasha mu buzima bwa burimunsi.