Kenya: Perezida William Ruto yabanje gukora pompage mbere yo gutera penaliti

881
William Ruto yabanje gutera pompage mbere yo gutera penaliti

Perezida wa Kenya Willima Ruto yiyambaje pompage mbere yo gutera penaliti Minisitiri wa Siporo muri Kenya mu muhango wo gushyira ibuye fatizo kuri stade nshya igiye kubakwa.

Kuri uyu wa gatanu tariki 1 Werurwe 2024 nibwo Perezida William Ruto n’abandi bayobozi bakomeye muri Kenya bitabiye umuhango wo gushyira ibuye fatizo kuri stade nshya igiye kubakwa ngo izakinirweho igikombi cy’Afurika cya 2027 kizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya.

Stade igiye kubakwa yitwa Talanta Sports City, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera kuri bihumbi 60 kandi bose bicaye. Iyi stade ikaba iteganyijwe kuzuzura muri 2025.

Uretse ko izaba ari stade izajya yakira imikino y’umupira w’amaguru gusa izajya inakinirwamo indi mikino harimo nko gusiganwa ku maguru na rugby. Iyi stade ikaba izubakwa Jamhuri.

Talanta Stadium igiye kubakwa muri Kenya, izuzura muri 2025

Talanta Stadium ikaba ishobora no kuzakira umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cya 2027 kizabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba aribyo Kenya, Uganda na Tanzania.

Ubwo habaga umuhango wo gushyira ibuye fatizo ku iyubakwa ry’iyi stade nibwo Perezida William Ruto yagiye gutera penaliti Minisitiri wa siporo, ubuhanzi n’urubyiruko (Cabinet Secretary for Youth Affairs, Sports and the Arts of the Republic of Kenya) Ababu Namwamba maze yiyambaza ‘pompage’ (Push-ups).

Perezida Ruto nyuma yo gutera pompage yasubiye inyuma maze atera penaliti neza igana mu izamu nuko Minisitiri Ababu ntiyamenya aho umupira unyuze.

Perezida William Ruto yatsinze penaliti neza