KAYONZA: Bamwe mu baturage barisabira kwegerezwa RIB

197

Bitewe no kugarizwa n’urugomo n’ubujura bikabije, bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gitara, umurenge wa Kabare, akarere ka Kayonza bavuga ko babona biterwa no kuba nta sitasiyo ya RIB ibegereye bagasaba ko bayegerezwa.

Bimwe mu bikorwa by’urugomo abaturage bo muri Gitara bataka harimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura, kandi ngo byiyongera uko umunsi ukeye.

Aba baturage bavuga ko ababikora batabasha kumenyekana ngo bafatwe bahanwe, ndetse ngo n’iyo bafashwe bisaba gukora urugendo rurerure kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Ni urugendo bavuga ko rutwara agera ku bihumbi 10 kuko n’ubwo aha mu kagari ka Gitara ari mu karere ka Kayonza gusa ni hafi y’akarere ka Ngoma, ufashwe rero ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB yo mu murenge wa Ndego.

Umwe mu baturage yabwiye igitangazamakuru cya RADIOTV 10 dukesha iyi nkuru ati;”RIB iri kure. Ni ukuvuga ngo kuva hano ujya Ndego (mu Murenge wa Ndego) kujyana umuntu wakoze icyaha batanga nkā€™ibihumbi icumi.

Undi we yagize ati;”Umuntu ashobora no kugukorera icyaha udafite tike yo kumutegera ngo umugeze aho RIB iri ugasanga ucitse intege, harimo abatabishobora, ukemera ugahohoterwa nyine.

Dr. MURANGIRA B. Thierry, umuvugizi wa RIB, avuga ko iki kibazo atari icyo muri aka gace gusa kuko hari n’ahandi henshi mu gihugu hafite ikibazo nk’iki ndetse avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka hazubakwa sitasiyo za RIB muri buri murenge ugize u Rwanda.

Yagize ati;”Ntabwo ari muri Kabare gusa, hari nā€™ahandi bisa nkā€™ibyo ngibyo, ariko ni ikibazo kizwi kandi kiri gushakirwa umuti ku buryo byafasha kujya bagana Sitasiyo za RIB zibegereye.