spot_img

BASHABE Catherine wamenyekanye nka Kate BASHABE ni umwe mu banyarwandakazi bakunzwe ndetse bakurikirwa na benshi kubera uburanga n’ikimero, yavuzwe mu rukundo na Sadio Mane gusa kuri ubu yamaze kwemera ko noneho afite umukunzi.

Ni kenshi Kate Bashabe yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi ukomoka muri Senegal Sadio Mane ariko we akabihakana. Ibi byavuzwe cyane ubwo Sadio Mane yakiniraga ikipe ya Liverpool mu Bwongereza, Kate Bashabe yaje no kugaragara yagiye mu Bwongereza kureba umukino wa Liverpool kuri stade yayo ya Anfield.

Kate Bashabe muri stade ya Liverpool ya Anfield

Tariki ya 7 Mutarama 2024 ubwo Sadio Mane yakoraga ubukwe n’umugore we Aisha Tamba nibwo ibye na Kate BASHABE byongeye gusa nk’ibibyutswa.

Ubwo Kate BASHABE yari yatumiwe mu makuru yo kuri Radiyo Rwanda ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 13 Mutarama 2024 yashyize umucyo ku bya Sadio Mane aho yavuze ko byari ibihuha.

Mu magambo ye yaragize ati;”Ibyo bintu ntabwo ari byo, ibyo bihuha byose byatangiye nagiye kureba umukino wa Liverpool [Sadio Mané yakinnyemo]. Mu by’ukuri nange byarantunguye nk’uko nawe ubyumva, mu by’ukuri ntabwo nakundanye na we. Narabivuze kuva mbere abantu bakomeza kwivugira ibyo bashaka, nta rukundo rwabayeho hagati yange na we, nanjye naratunguwe. Sinzi aho byavuye ngo bifate iriya ntera.”

Ni kenshi ku mbugankoranyambaga hasakajwe amakuru avuga ko Kate BASHABE yaba yibarutse imfura, aya makuru nayo Kate BASHABE yayahakanye yivuye inyuma avuga ko ataribyo.

Abibajijweho yasubije ko kwibaruka cyangwa se kubyara byose ari ubushake bw’Imana aho yagize ati;”Ariko Mana yange naragowe, ntabwo ndabyara, ngewe ntabwo nabyaye, ariko ibi ngibi bijye biba n’isomo, abantu babyumve ko ibintu bivugwa hanze biba bitandukanye n’ukuri, abantu bange bemera ibintu bivuye kuri nyir’ubwite.”

Kate BASHABE yemeje kuri ubu ko afite umukunzi gusa ngo ibijyanye no kuba umubyeyi bizaterwa n’ubushake bw’Imana.

Kate BASHABE w’imyaka 34 y’amabvuko uretse kumenyekana ku mbugankoranyambaga nk’umukobwa w’uburanga, ni umucuruzi w’imideli, akora ubwubatsi, ubuhinzi n’ibindi bitandukanye, akorana n’ibigo byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga.

Kate Bashabe akundirwa uburanga n’ikimero

BASHABE kandi yashinze umuryango wo gufasha yise ‘Kabasha care.’ Abinyujije muri uyu muryango buri uko umwaka urangiye ategura igikorwa cyo gufasha. Mu mwaka ushize yafashije abana 660 bo mu miryango itishoboye yo mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru maze abaha ibikoresho by’ishuri.

Kate BASHABE yabaye Miss MTN muri 2010 ndetse aba Miss wa Nyarugenge muri 2012. Avuga ko kwamamara kwe byamufashije kugera kuri byinshi kuko nko mu bucuruzi bimworohereza mu kumenyekanisha ibikorwa bye.

Check out other tags:

Most Popular Articles