Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje
ko bidashoboka ko wafungura Ikibuga Mpuzamahanga
cy’Indege cya Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, bitewe n’ibisasu bihari
bitaraturitswa n’inzira y’indege yangiritse
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wayo mu rwego
rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 11
Gashyantare 2025 nyuma y’iminsi itatu abakuru b’ibihugu
byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) basabye ko gifungurwa
kugira ngo gikorerweho ubutabazi.
Kanyuka yagize ati “Ibibazo tekiniki birimo ibiturika
bitaturikijwe n’inzira y’indege yangiritse byabaye
imbogamizi yo gufungura ikibuga mpuzamahanga
cy’indege cya Goma.”
Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC kandi basabye M23
gufungura imihanda minini irimo uwa Goma-Bunagana,
Goma-Lubero n’inzira yo mu Kiyaga cya Kivu ihuza umujyi
wa Goma na Bukavu.
Umuvugizi wa M23 yasubije ko iyi mihanda yose ndetse
n’inzira zo mu mazi zifunguye, asaba ingabo za SADC ziri
muri RDC gukoresha inzira zihari, zisubira mu bihugu
byazo