UMUHUNGU: ese ufite umukunzi?
Niba ari ntawe
ko nifuza kuba we?
.
UMUKOBWA: Oya ntawe mfite
kandi ndumva
ntanuwo nshaka.
.
UMUHUNGU: muri bible
ITANGIRIRO 2:18
handitswe ngo ” kandi Uwiteka
IMANA iravuga iti:
” si byiza ko uyu muntu aba
wenyine, reka
muremere umufasha umukwiye”
.
UMUKOBWA: Yego ndabyumva
ariko nyine
singukunda!
.
UMUHUNGU: 1 YOHANA 4:8 ”
Udakunda ntazi
IMANA, kuko IMANA ari
urukundo”
.
UMUKOBWA: None namenya nte
ko ibyo umbwira
ari ukuri?
.
UMUHUNGU: MATAYO 12:b ”
Ibyuzuye umutima
nibyo akanwa kavuga”
.
UMUKOBWA: Ese none namenya
gute ko ayo
magambo utari kuyaterwa
n’agahararo?
.
UMUHUNGU: MARIKO 13:31 ”
Ijuru n’isi bizashira
ariko amagambo yanjye ntazashira
na gato”
.
UMUKOBWA: Ariko se kuki arinjye
wahisemo
kandi hano hanze hari abakobwa
benshi kandi
beza cyane?
.
UMUHUNGU: IMIGANI 31:29 ”
abagore benshi
bagenza neza ariko wowe
urabarusha bose”
.
UMUKOBWA: Mu by’ukuri niki
gituma unkunda?
.
UMUHUNGU: INDIRIMBO ZA
SALOMO 4:7 ” Uri
mwiza mukunzi wanjye, nta nenge
ufite”
.
UMUKOBWA: hummm, none
ndamutse mbyemeye,
wabigenza ute?
.
UMUHUNGU: ITANGIRIRO 2:24 ”
nicyo gituma
umuntu azasiga se na nyina
akabana n’umufasha
we akaramata, bombi bakaba
umubiri umwe”
.
UMUKOBWA: Ariko se nkubaze????
Ni gute uzi
imirongo yose ya bible mu mutwe?
.
UMUHUNGU: YOSUWA 1:8 ” ibiri
muri iki gitabo
ntukarorere kubihamisha akanwa
kawe, ahubwo
ujye ubitekereza ku manywa na
ninjoro kugirango
ubone uko ukurikiza
ibyanditswemo byose”
.
UMUKOBWA: yooooo sha
ndikumva nanjye nahise
nkukunda pee!!
.
UMUHUNGU: IBYAHISHUWE
22:21b ” Amen”!