Abaturage batuye mu Karere ka Kamonyi mumurenge wa Kayenzi by’umwihariko abatuye mu tugali twa Nyamirama na Kayonza bagaruye ibyiringiro byo kuzabona umuriro wa mashanyarazi bamaze igihe barasabye ubuyobozi ariko amaso akaba yari yaraheze mukirere.
Ninyuma yaho u Rwanda na Arabie Saoudite byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika.
Ni inguzanyo igenewe ibikorwa byo kongera umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko mu Karere ka kamonyi.
Ibi bikaba nibabaye nyuma gato yaho akarere ka Kamonyi gatangije umushinga wo kubaka urugomero rwa mashyanyarazi kumugezi wa Nyabarongo uhana imbibi nuyu murenge.
Akagali ka Nyamirama ndetse na kagali ka Kayonza nitwo tugali twonyine rukumbi tutagira umuriro wa mashanyarazi mutugali dutandatu tugize umurenge wa Kayenzi nyamara nutugali tuwufite utu tugali dufite ibikorwa remezo bitandukanye nka mashuri, ivuriro (Poste de Center) nibindi.
Ikibazo cy’umuriro wa mashanyarazi murutwo tugali kimaze igihe kirekire kuko bakigejeje kubayobozi b’inzego zitandukanye, mubakigejejeho harimo ubuyobozi bwa Karere ka Kamonyi, ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ndetse ni ntumwa za rubanda.
Bakabizeza ubuvugizi ariko amaso akaba yaraheze mukirere.
Kuba utwo tugali tutagira umuriro byadidije iterambere muri rusange ndetse byangiza n’ireme ry’uburezi kuko nkagahunda ya Laptop per Child cyangwa Smart Classroom ntiyashoboka nta muriro wamashyanyarazi, aho abanyeshuri biga kubigo biri murutwo tugali usanga biga amasomo y’ikoranabuyanga (ICT), bakayiga muburyo bubagoye kuko bayiga mumagambo gusa.
Kurubu abatuye Nyamirama na Kayonza bagaruye ibyiringiro byo kubona umuriro wa mashanyarazi vuba doreko n’urugomero rugiye kubakwa mumurenge wabo.
Bamwe mu batuye n’abakorera mu Karere ka Kamonyi bavuga ko gahunda ya Leta yo kugeza umuriro w’amashanyarazi kuri buri wese bitarenze umwaka wa 2024 yahinduye imibereho yabo, gusa ngo hari hakiri tumwe mu duce twari tutaragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ahandi hari udahagije.
Gukwirakwiza amashanyarazi muri aka karere bigeze kuri 58.9%. Iyi nguzanyo yitezweho kuzatuma uyu mubare wiyongeraho 6.8%