Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, UPDF, akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko azitabira irahira rya Perezida Paul KAGAME uhorutse gutorerwa manda y’imyaka itanu iri imbere ayobora Repubulika y’u Rwanda.
Tariki 15 Nyakanga 2024 nibwo Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda yatangaje ko Umukandida-Perezida wa FPR-Inkotanyi yatsinze amatora ku majwi 99.18%.
Itegeko rivuga ko Perezida agomba kurahira mu gihe kitarenze ukwezi kumwe atangajwe ko yatsinze amatora.
Biteganyijwe ko Perezida Pual KAGAME azarahira tariki 11 Kanama 2024 muri Sitade Amahoro.
General Muhoozi yatangaje ko azitabira uyu muhango w’irahira rya Perezida Kagame.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter ubu rwitwa X, General Muhoozi yanditse ati,”Nishimiye gutangaza ko nzajya gusura mu rugo ha kabiri vuba, mu Rwanda. Nzitabira ibirori by’irahira rya Afande Kagame. Bidasubirwaho, ibi nibyo birori bikomeye muri Afurika muri uyu mwaka.”
Umubano wa General Muhoozi na Perezida Kagame bigaragara ko ari mwiza dore ko Kagame yanamugabiye.