Inkuru dukesha igihe ivuga ko ikigo k’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko muri Gicurasi 2022 ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 12,6% ugereranyije na Gicurasi 2021, mu gihe muri Mata 2022 byari byiyongereyeho 9,9%.
Ibiciro byo mu mijyi nibyo byifashishwa mu kugenzura izamuka ry’ibiciro mu Rwanda.
NISR kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena, yavuze ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 24,2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongeraho 8%.
Mu kwezi gushize kandi ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7,7%, ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongeraho 14,3%.
Yakomeje iti “Iyo ugereranyije Gicurasi 2022 na Gicurasi 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 10,9%.”
“Iyo ugereranyije Gicurasi 2022 na Mata 2022, ibiciro byiyongereyeho 1,9%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5%.”
Iyo urebye ibiciro byo mu byaro, muri Gicurasi 2022 byiyongereyeho 16,4% ugereranyije na Gicurasi 2021. Muri Mata 2022 byari byiyongereyeho 11%.
NISR yakomeje iti “Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gicurasi, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 23,7% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 11,5%.”
“Iyo ugereranyije Gicurasi 2022 na Mata 2022 ibiciro byiyongereyeho 2,3%.”
Iyo ukomatanyirije hamwe ibiciro byo mu mijyi no mu byaro, muri Gicurasi 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 14,8%, ugereranyije na Gicurasi 2021. Muri Mata 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 10,5%.
Byitezwe ko muri uku kwezi ibiciro bizakomeza kuzamuka, kubera impamvu zirimo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byavuguruwe kuri uyu wa Kane.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje litiro ya lisansi igomba kugurwa 1460 Frw, ivuye kuri 1359 Frw. Ni mu gihe mazutu, litiro yashyizwe ku 1503 Frw ivuye ku 1368 Frw.
Ni ibiciro bishobora guhita bigira ingaruka ku biciro by’ubwikorezi, bikanahindura ibiciro by’uruhererekane rw’ibicuruzwa.
Imibare mpuzamahanga igaragaza ko muri uyu mwaka ibiciro ku isoko bizakomeza kuzamuka bikagera kuri 7,4%. Ni umubare utaherukaga ku rwego rw’Isi, kuko mu mwaka ushize byari 4,7%.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iheruka gutangaza ko harimo gukorwa ibishoboka mu kugabanya izamuka ry’ibiciro ku isoko, nubwo iteganyamibare rigaragaza ko mu mwaka utaha bizagabanyuka mu buryo bugaragara.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, mu kwezi gushize yavuze ko hejuru y’ibibazo mpuzamahanga bikomeje guhungabanya ibiciro ku isoko nk’intambara yo muri Ukraine, umusaruro w’igihembwe cy’ihinga A nawo ntiwagenze neza.
Ati “Ibyo byose iyo ubishyize hamwe bigaragaza ko umuvuduko w’ibiciro ku masoko muri uyu mwaka uzaba uri hejuru y’igipimo tugenderaho, nticyagombye kurenga 8% ariko kubera ibi bibazo biri ku rwego mpuzamahanga, tubona muri rusange umuvuduko w’ibiciro muri 2022 ushobora kugera ku 9,2%.”
“Ariko twareba mu mwaka utaha, bizatangira kugenda bimanuka tujye ku mupuzadengo hafi ya 7,6%, ndetse mu gice cya kabiri cy’umwaka utaha bizamanuka bigere kuri hafi kuri 5%, ari cyo gipimo ubundi ngenderwaho twifuza ko bitarenga.”
BNR ivuga ko mu bihe nk’ibi abaturage baba bakwiye kugura ibyo bakeneye kurusha ibindi, kuko icyiza ari uko hari icyizere ko iri zamuka rizarangira vuba.