Julien Mette yigaritse Rayon Sports avuga ibyayo byose, yitsa mu kunenga ubuyobozi

1251
Julien Mette watozaga Rayon Sports

Umutoza w’umufaransa Julien Mette uherutse gutandukana na Rayon Sports, yavuze byinshi ku bihe yagiriye mu Rwanda birimo kunenga bikomeye ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports avuga ko atari ubuyobozi bwiza.

Ibi Julien Mette yabitangarije mu kiganiro yagiranye na radiyo B&B Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kamena 2024.

Julien Mette yashinje ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na UWAYEZU Jean Fidele kubeshya ndetse ahamya ko ubuyobozi aricyo kibazo cya mbere ikipe ya Rayon Sports ifite.

Mette yagize ati,”Ikibazo gikomeye Rayon Sports ifite ni abayobozi. Abayobozi b’ababeshyi, batera ubwoba kandi bakorera ku bwoba, bafata imyanzuro ihubutse ishingiye ku bwoba.”

Mette yashimangiye ibi avuga ko hari igihe abakinnyi bajyaga bamuririra bavuga ko ntacyo bafite cyo kurya, agahamya ko ibi ari ubwambere yarabibonye.

Muri iki gihe abakinnyi batabonaga amafaranga yabo, Julien Mette avuga ko yamaraga ibyumweru abasobanurira impamvu umushahara watinze nyamara ibi bitari mu nshingano ze.

Tariki 19 Mutarama 2024 nibwo umutoza w’umufaransa Julien Mette yageze mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Rayon Sports yarimaze imikino ibiri itozwa n’umutoza wongerera ingufu abakinnyi, umunya-Afurika y’Epfo, Lebitsa Ayabonga.

Julien Mette yarangizanyije na Rayon Sports ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona ndetse agarukira muri 1/2 mu gikombe cy’Amahoro akuwemo na Bugesera FC.

Tariki 16 Kamena 2024 nibwo Julien Mette yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo kutagaragara ku mukino wa gishuti Rayon Sports yanganyijemo na APR FC tariki 15 Kamena warugamije gufungura sitade Amahoro ivuguruye.

Byavugwaga ko Mette atatoje uyu mukino nyuma yo kwivangirwa mu kazi n’abarimo abayobozi ba Rayon Sports n’abakinnyi bakuru muri iyi kipe.