John Cena yaserutse muri Academy Awards yambaye ubusa buri buri

889
John Cena yaje gutanga igihembo yambaye ukuri

John Cena wamenyekanye mu mukino wo gukirana (Wrestling) nyuma akanamenyekana muri sinema yaserutse mu birori ry’itangwa ry’ibihembo bya Academy Awards/Oscar Awards 2024 yambaye ubusa, ubugabo bwe bupfutseho ibahasha (Envelope).

Mu birori byo gutanga ibihembo bya Academy Awards (Binazwi nka Oscar Awards) byatangwaga ku nshuro ya 96 byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2024 bibera muri Dolby Theatre, muri Ovation Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibi bikaba ari ibihembo bya sinema.

Jimmy Kimmel waruyoboye itangwa ry’ibi bihembo ku nshuro ye ya kane yahamagaye icyamamare John Cena ngo aze gutanga igihembo cy’abahisemo imyambaro myiza (Best Costume Design) cyahawe filime yitwa ‘Poor things‘ gusa Joh Cena atungura benshi ubwo yazaga yambaye ukuri, imyanya y’ibanga ye ihishwe n’ibihasha yagombaga gufungura ngo asome uwatsinze.

Birumvikana gukuraho ako kabahasha ntibyari gukunda kuko yari guhita yerekana ibice bye byose by’umubiri. Akigera ku rubyiniro John Cena yagize ati;”Imyambaro ni ingenzi cyane.” Yungamo agira ati;”Sinabasha gufungura iyi bahasha.

Jimmy Kimmel yabonaga ko John Cena atabasha gufungura ibahasha ngo asome uwatsinze

Kimmel abonye ko bitari bukunde nibwo yafatanyije n’abari hafi aho ku rubyiniro maze bambika John Cena igitambaro ari nabyo byatumye abasha gufata ibahasha ubundi agasoma uwatsinze.

Byabaye ngombwa ko John Cena yambikwa ibitambaro ngo abashe gusoma uwatsinze