spot_img

Nyuma y’uko Carolina Shiino atorewe kuba Nyampinga w’Ubuyapani imvururu zabaye nyinshi ku mbugankoranyambaga kuko uyu mukobwa ntamaraso na make y’Ubuyapani yifitemo.

Carolina Shiino ni umunyamideri w’imyaka 26 y’amavuko, yavukiye muri Ukraine, nyuma aza kwimukana n’umuryango we mu Buyapani ubwo yari afite imyaka 5.

Kuri uyu wa mbere Shiino nibwo yambitswe ikamba rya Nyampinga w’Ubuyapani (Miss Japan), mu magambo y’Ikiyapani cy’umwimerere ndetse anarira Carolina Shiino yaragize ati;”Imbogamizi zishingiye ku ruhu, zabaye ingorabahizi ku kwemerwa nk’Umuyapani.”

Nyampinga w’Ubuyapani 2024, umunya-Ukraine Caroline Shiino

Uyu abaye umukobwa wa mbere wahawe ubwenegihugu bw’Ubuyapani wambitswe ikamba rya Nyampinga, ibi n’ibyo byazamuye impaka hibazwa koko igisobanuro cyo kuba Umuyapanikazi.

Si ubwambere impaka nk’izi zibyuka cyane ko hashize imyaka 9 uwitwaga Ariana Miyamoto abaye umukobwa wa mbere utari umuyapani wuzuye wari wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Ubuyapani muri 2015. Ariana Miyamoto we afite nyina w’umuyapanikazi naho se ni umwirabura wo muri Amerika.

Ariana Miyamoto wabaye Nyampinga w’Ubuyapani 2015

Iki gihe nibwo hatangiye kwibazwa niba koko umuntu ufite amaraso avanze yakagombye guhabwa uburenganzira bwo gutsinda iri rushanwa. Bamwe bemeye insinzi ya Carolina Shiino naho abandi bavuga ko uyu mukobwa adasa nk’uko ‘Nyampinga w’umuyapani’ yakagombye gusa.

Umujinya wa bamwe nyuma yitorwa rya Carolina Shiino wagaragariye ku mbugankoranyambaga, kuri X yahoze yitwa Twitter hari uwagize ati;”Uyu muntu watowe kuba Nyampinga w’Ubuyapani nta n’amaraso nibura avanze y’Ubuyapani afite ahubwo ni Umunya-Ukraine 100%. Ni mwiza rwose, ariko iri ni irushanwa rya ‘Nyampinga w’Ubuyapani’. Ubuyapanikazi bwe buri he?

Undi we yagize ati;”Ntekereza ko byumvikana ko Abayapani bashobora kubona ubutumwa bubi igihe umuntu usa n’Umunyaburayi yiswe Umuyapanikazi w’uburanga kurusha abandi bayapanikazi.

Ibi ariko hari ababihuje na Politike aho hari uwagize ati;”Iyo aza kuba yaravukiye mu Burusiya, ntiyari gutsinda. Nta mahirwe rwose. Birumvikana ko icyemezo ubu ari icya politike. Ni umunsi mubi ku Buyapani.

Utegura irushanwa rya Nyampinga w’Ubuyapani, Ai Wada, avuga ko abo mu kanama nkemurampaka (Judges) bahisemo Shiino rwose bashize amanga. Ai Wada yakomeje agira ati;”Avuga kandi akandika mu Kiyapani k’ikinyabupfura. Ni Umuyapanikazi kuturusha.”

Carolina Shiino yahawe ubwenegihugu bw’Ubuyapani mu mwaka ushize. Ni ibintu byamushimishije cyane byatumye anandika ku rubuga rwe rwa Instagram ko n’ubwo adasa nk’abayapani ariko imitekerereze ye yahindutse nk’iya’abayapani kuko ariho yakuriye.

Ubwo yambikagwa ikamba rya Nyampinga w’Ubuyapani 2024 yavuze ko gutwara iri rushanwa byari indoto ze akomeza agira ati;”Kwemerwa nk’Umuyapanikazi muri iri rushanwa binyuzuzamo ishimwe.”

Check out other tags:

Most Popular Articles